Kuri uyu wa 28 Kamena 2016, inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yemeje miliyari 14,4 nk’ingengo y’imari y’akarere mu mwaka wa 2016-2017.

Abajyanama bayitoye bose

Abajyanama bayitoye bose

Kuri iyi ngengo y’imari, uruhare rw’akarere rungana na miliyoni 556 zingana na 3,9% by’ingengo y’imari yose. Andi mafaranga akazaturuka mu kigega cya Leta hamwe no mu baterankunga b’akarere. Iyi ngengo y’imari yagabanutseho miliyari zigera kuri 2, kuko mu mwaka ushize aka karere kakoresheje amafaranga miliyari 17.

Dr Ahishakiye Emmanuel, umuyobozi w’inama Njyanama avuga ko uyu mwaka ingengo y’imari igabanutse kubera bimwe mu bikorwa remezo nk’imihanda byari bikenewe cyane mu mwaka ushize ariko ubu bikaba byaramaze gukorwa bityo amafaranga akagabanuka.

Ati “Ubundi uko iminsi igenda niko ingengo y’imari yagombye kwiyongera. Twe siko bigenze kuko hari ibikorwa byinshi byakozwe kandi bitwara amafaranga menshi”.

Mu nama njyanama yemeje iyi ngengo y’imari, abajyanama basabye ko akarere kashyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo buturutse ku muco na siporo. Shyerezo Norbert umwe mu bajyanama ati “dufite sitade y’akarere irimo kubaka ndetse turimo gutunganya umukore wa Rwabugiri nk’ahantu ndangamateka. Ibi bikorwa bikorwe ku buryo bitangira gukurura abantu basure akarere bagasigire amafaranga”.

Ngororero:Ingengo y’imari hasabwe kwita kuri Siporo

Ku birebana no gushinga ikipe y’umupira w’amaguru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Niramire Nkusi akaba yavuze ko atari ibyo guhubukira ahubwo hakenewe kunozwa uwo mushinga kugira ngo utazahombya akarere cyangwa ntugerweho neza nk’uko byagendekeye tumwe mu turere twabikoze tutiteguye.

Niramire ashyikirizwa ingengo y’imari

Niramire ashyikirizwa ingengo y’imari

Muri iyi ngengo y’imari, abajyanama bamwe bagaragaje impungenge z’imishinga abaturage bagiye bizezwa ariko ikaba itagaragaye mu bizakorwa. Umwe yagize ati “hari abaturage bo mu mirenge ya Kavumu na Bwira bizejwe kubakirwa ibiraro mu mwaka washize. None dore nubu ntibishyizwe mu bizakorwa”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Kanyange Christine akaba yizeje abajyanama ko imwe muri iyo mishinga imwe nimwe bahaye abaterankunga ikaba izashyirwa mu ngengo y’imari ivuguruye.

Share Button