Mu Karere ka Ngororero hakunze gutangizwa imishinga y’iterambere ariko ntiyuzurire igihe. Sitade y’aka karere na yo ikaba yiyongereye kuri iyo mishinga ituzura.

Uko sitade ya Ngororero imeze ubu

Uko sitade ya Ngororero imeze ubu

Kuva ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014, ni bwo sitade y’Akarere ka Ngororero yatangiye kubakwa. Iki gihe byari biteganyijwe ko izubakwa mu myaka 3, ari yo 2013-2014, 2014-2016 na 2015-2016.

Kugeza ubu bigaragara kandi bikanemezwa n’umuyobozi w’aka karere Ndayambaje Godfrois ko iyi sitade itakibonetse mu gihe bihaye.

Meya ati “Duteganya kuyubaka, twateganyaga ko twazakoresha ibyatsi bisanzwe ariko tuza gusanga bishoboka gushyiramo ubwatsi bwo mu ruganda (tapi synthetique), maze amafaranga aba menshi ntitwabasha kuyabona”.

Meya Ndayambaje ariko avuga ko umwaka w’ingengo y’imari utaha ngo uzasiga iyo sitade yakunze kugenda idindira ibonetse. Mu Ugushyingo 2015, Tuyizere Augustin umukozi wa TGT Betton, sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka iyi sitade yari yadutangarije ko imirimo yadindijwe n’uko aho bahawe kubaka iyo sitade havutse amasoko y’amazi menshi bagatinzwa no kuyakamura.

Uko sitade ya Ngororero yagombye kuba imeze ubu ukurikije igishushanyo mbonera

Uko sitade ya Ngororero yagombye kuba imeze ubu ukurikije igishushanyo mbonera

Hari bamwe basanga kudindira kw’imishinga imwe n’imwe biterwa n’igenamigambi ridakorwa neza nk’uko Kabanda Emmanuel wo muri aka karere abivuga. Ibyo kutanoza igenamigambi kandi binashimangirwa na Musine Juvenal, umukozi w’urugaga Imbaraga mu Rwanda, uvuga ko hari abakozi bicara mu biro bagatekereza imishinga batabanje kuyigaho neza.

Meya Ndayambaje ariko akaba yizeza ko imishinga yadindiye harimo n’iyi sitade ngo igiye gusubukurwa. Anavuga ko iyi sitade niyuzura bizatuma akarere kabona amakipe akomeye ashobora kugahagararira mu marushanwa yo ku rwego rw’Igihugu.

Imirimo yo kubaka iyo sitade yari yaragenewe ingengo y’imari ya miliyoni 450 ariko ikaba iziyongeraho arenga miliyoni 200.

Sitade ya Ngororero ikaba iri mu mishinga 76 minini, yagenewe miliyari 55,5 mu ntara y’Iburengerazuba. Indi mishinga yadindiye muri aka karere ni uruganda rw’ibigori, amakusanyirizo y’amata, imihanda n’ibindi.

Share Button