Nyamasheke: Abakozi barasabwa  gukora nk’ikipe y’umupira w’amaguru

Nyuma y’umukino w’ubusabane hagati y’abakozi b’akarere n’abakozi b’ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Nyakanga 2014, umuyobozi w’akerere Habyarimana Jean Baptiste, yabasabye kumera nk’ikipe y’umupira w’amaguru, aho buri mukinnyi ahererekanya umupira na mugenzi we bitewe n’umwanya akinaho kugeza igitego kinjiye kandi bose bakishimira kimwe ko batsinze igitego.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yabwiye abo bakozi ko mu kazi kabo ka buri munsi, bakwiye gukora nk’abafite intego buri wese mu kazi akora agaharanira ko  gakorwa neza kandi kakaba kanoze, buri wese mu nshingano ze agaharanira ko akarere kesa imihigo, ariko asaba ko ubusabane nk’ubwo bwakomeza ndetse bagasaba uko basabana  n’abandi bose mu bakorera mu karere ka Nyamasheke.

Yagize ati “uko umupira uva mu bakabiri ukagera ku izamu bahererekanya bashaka gutsinda ndetse igitego kikinjira, niko no mu kazi kanyu ka buri munsi buri umwe akwiye gukora akazi ke neza, muri serivise akoramo hanyuma akarere kakazamuka bityo igitego kikaba cyigiyemo. Ibi rero bikwiye kuba umuco tugahura tugasabana ndetse tukanungurana ibitekerezo”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Bushenge wungirije  yashimye umubano mwiza ukomeje kurangwa hagati y’abakozi b’akarere n’abakozi b’ibitaro asaba ko byakomeza, bagakomereza muri bwa bufatanye bakarushaho gutera imbere no guteza imbere abaturage.

Yagize ati “turasabanye kandi turishimye, uku kwishima kuzatuma turushaho gukora akazi kacu neza kandi n’abaturage duha serivisi bishimire ko tuyibaha neza, turasaba rero koi bi byakomeza, ubumwe buturanga bukagumya gusagamba, dutahiriza umugozi umwe”.

Uyu mukino wahuje aya makipe yombi warangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe, igice cya mbere cyari cyarangiye ibitaro bya Bushenge bifite igitego kimwe ku busa ndetse baza no guhusha penariti bari babonye.

 Mu gice cya kabiri ikipe y’abakozi b’akarere yaje yikosoye maze irasatira cyane iza no kubona igitego inahusha n’ibindi byinshi, umukino urangira banganya gutyo.

Share Button