m_Abakunda siporo babonye ibibuga by’imikino y’intoki

Nyuma y’igihe kinini abakora siporo cyane cyane abakina imikino y’intoki ya volleyball na basketball, bategereje kubona ikibuga, kuva mumpera z’icyumweru cyashojwe tariki 8/5/2014, batashye ibibuga bibiri by’iyo mikino hafi y’umujyi wa Ngororero.

Ibi bibuga byubatswe na Paruwasi Gaturika ya Rususa, bikaba biherereye nko muri kilometer 1 uvuye mu mujyi wa Ngororero.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rususa Leonidas Ngomanziza avuga ko ibi bibuga byubatswe kubera gushaka gufasha urubyiruko rutabona aho rukorera siporo kandi muri aka karere hagaragara abana bafite impano. Avuga ko nubwo ibyo bibuga bidahagije, bizakemura ikibazo cy’abatabonaga uko bidagadura.

Ku ruhande rw’akarere ka Ngororero, umuyobozi wako Ruboneza Gedeon avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kubaka ibibuga, ndetse ubu bakaba barimo gutegura aho bazabyubaka hafi y’ibiro by’akarere.

Gusa, imbogamizi iracyari ibibanza byakubakwa mo ibibuga byujuje ibyangombwa bitewe n’imiterere y’aka karere. Bamwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko ruteza imbere siporo muri ngororero, basanga ibi bibuga bigiye gukura abatuye umujyi mu bwigunge kandi ngo bizatuma babasha kugaragaza impano zabo.

Uretse urubyiruko rutabonaga aho rukorera siporo, abakuze nabo cyane cyane abakozi bavuga ko batabona uko bakora siporo dore ko uretse kuba nta bibuga biharangwa, nta n’ubundi buryo bwo gukora siporo rusange bwafasha abatuye umujyi buhari.

Twayigize Osee, umukozi ushinzwe siporo mu karere ka Ngororero ahamagarira urubyiruko kubyaza umusaruro ibi bibuga byubatswe kandi yizeza ko ubuvugizi bukomeje ngo ibibuga byongerwe.