m_NPC irishimra ubwitabire mu mikino y’abafite ubumuga mu byaro

Mu gihe komite y’igihugu y’imikino mu bafite ubumuga (NPC) iri kuzenguruka imirenge yose igize akarere ka Ngoma itangiza imikino mu bafite ubumuga (sport for fun sport for inclusion), iyi komite irishimira ko imibare y’abitabira iyi mikino igenda yiyongera.

Imikino mu bafite ubumuga bakina n’abatabufite mucyo bise sport for fun sport for inclusion, igamije gukura abafite ubumuga mu bwigunge maze nabo bakitabira imikino itandukanye bitewe niyo bashoboye.

Nkuko byatangajwe, ngo ahagiye hatangirizwa  iyi mikino abafite ubumuga biga mu mashuri bavuze ko bishimiye icyo gikorwa cyo gusabana ndetse ko kibibagiza agahinda no kwihugiraho baterwa nuko bafite ubumuga.

Umwe muri aba bafite ubumuga wiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri yisumbuye,avuga ko we ubundi yahezwaga iyo abandi banyeshuri bajyaga gukina kuko bamusigiraga amakaye ngo ayarinde kuko we afite ubumuga bw’ingingo(ukuguru).

Ashima ko nyuma yiyi gahunda ya NPC ikangurira abafite ubumuga kuva mu bwigunge bitabira sport,ubu noneho abasha gukina imikino yose irimo niyo gusimbuka.

Mu mirenge itatu  bamaze gutangizamo iyi gahunda ,ku mirenge 14  bagomba kuzenguruka igize akarere ka Ngoma ,batangiza iyi mikino,abayobozi muri NPC barishimira ko imibare y’abitabira iyi mikino igenda yiyongera uko iminsi yicuma.

Jean Baptiste  Murema ,uhagarariye iyi gahunda ya sport for fan  mu turere twa Ngoma na Ngororero, avuga ko imibare bafite igaragaza ko ubwitabire bwifashe neza kandi ko ari igikorwa kigamije gukura mu bwigunge abafite ubumuga.

Yagize ati” Tuzazenguruka uturere twa Ngoma na Ngororero tugerageza kujya hahandi hasi abafite ubumuga baba mu mirenge. Dutangira kuko ibintu byari bishya ntanabantu 20 twabonye  tugiye mu murenge wa Kabili Rukira twabonye abantu 50 ubu ubwa gatatu Remera bamaze kurenga kuri 50.”

Uretse kuba iyi gahunda igamije gukura abafite ubumuga mu bwigunge bitabira sport ngo hanagamijwe kureba abafite impano mu mikino kuburyo bafashwa mu gutuma izo mpano zibagirira akamaro bitabira amarushanwa.

Share Button