Ngoma: Ikipe y’abafite ubumuga irifuza kugera ku rwego rukomeye

Abafite ubumuga mu karere ka Ngoma baravuga ko nubwo bifuza kugira ikipe yo ku rwego mpuzamahanga bagifite imbogamizi mu kugera kubibuga mugihe cy’imyitozo kuko bibasaba amatike kandi ntayo baba bafite.

Kugera ubu akarere ka Ngoma kageze ku rwego rw’igihugu mu mikino y’abafite ubumuga ya Sit ball.

Nkuko aba bakinnyi babitangaje ngo nubwo ikipe yabo igeze kure muri iyi mikino,ngo hakenewe ko ubuyobozi bwababa inyuma bugakunda iyi mikino ndetse hakanaboneka ubufasha mu bijyanye no kubona amatike abavana iwabo bajya mu myitozo.

Sibomana Innocent ukomoka mu murenge wa Rukira akaba umwe mubakina mu ikipe ya Ngoma ya Sit ball,yagize ati” Kugirango ikipe yacu itere imbere nuko ubuyobozi bwacu bwaba budushyigikiye bugakunda ikipe yacu,hari kenshi tubura amatike , hari amakipe yitwa intwari natwe turashaka kugera kuri urwo rwego.”

Umuyobozi w’umurenge wa Rukira,Mutabazi Kenedy, ubwo komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga yari yaje gutangiza imikino kubafite ubumuga mu mure ayobora yavuze ko kuba komite imanuka ikajya no mubyaro bitanga icyizere iyi mikino abafite ubumuga bayishoboye.

Yagize ati”Mubyukuri igikorwa nk’iki kiradushimisha cyane nk’ubuyobozi ariko cyane cyane abafite ubumuga. Ibi bigaragaza ko abafite ubumuga bashoboye ko bakina ndetse imikino kurwego rw’igihugu no kurwego rw’isi.”

Umuyobozi wa komite  y’imikino y’abafite ubumuga  mu Rwanda, Nzeyimana Celestin , asaba abantu bose kudaheza abafite ubumuga  ahubwo bakabashyigikira bidagadura mu mikino yose aho kubaheza.

Yakomeje akangurira ababyeyi kwirinda guheza abafite ubumuga yaba kubahisha mu mazu cyangwa kubavutsa uburenganzira bwo kwiga kubera ipfunwe ,kuko ngo mu myaka icyumi wabona abo baheza bakiga akaba aribo babayobora.

 Abafite ubumuga bakunze guhezwa mu muryango Nyarwanda aho bakorerwaga  ihohoterwa  nkiryo gufungiranwa mu mazu n’ababyeyi babo kuko ngo byabaga ari ipfunwe n’ikimwaro kugira umwana ufite ubumuga. Nkuko bigaragara ariko ababashije kwiga kugera  ubu barabishoboye kandi bamwe bavuyemo abayobozi mu nzego zitandukanye.

Share Button