1024px-NgomaDist

Nyuma y’aho komite y’igihugu y’imikino yabafite ubumuga (NPC) itangiriye ubukangurambaga mu kugaragaza ko n’abafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kwidagadurana n’abandi nta kubaheza, bamwe muri bo bishima iki gikorwa.

Abafite ubumuga bavuga ko sport yabakuye mu bwigunge  basabana n’abandi bakina none ngo babonye ko bashoboye igihe bageze mu marushanwa ku rwego rw’igihugu.

Ikipe y’abamugaye bo mu karere ka Ngoma igeze mu mikino yo ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yo guhatanira igikombe mu mukino wa sit ball.

Umulisa Josiane, umwana w’umukobwa w’umunyeshuri ku kigo cya E.S Rurama, afite ubumuga bwo gucika ukuguru agendera ku mbago, avuga ko nyuma y’ ubukangurambaga kubamugaye mu gukora sport bumugezeho yigiriye icyizere none ngo ubu nta mukino atabasha gukina.

Yagize ati « Nubwo ubona mfite ubu bumuga mbasha gukina imino myinshi, nta mukino wose ubaho ntabasha gukina, nsimbuka ikiziriko ,ndi mu ikipe ya sit ball kandi tugeze ku rwego rw’igihugu mu marushanwa. Iyi mikino yankuye mu bwigunge kuko ubundi abanyeshuri bagenzi banjye bajyaga gukina nkasigara mbafatiye imyenda none ubu nanjye ndakina. »

Nkuko byagaragaye kuri uyu wa 13/06/2014 ubwo abayobozi ku rwego rw’igihugu mu mikino y’abamugaye basuraga umurenge wa Rukira, abafite ubumuga butandukanye bose babashije kwidagadura na bagenzi babo batabufite bakina imikino bitewe n’uwo buri muntu ashoboye. Iyi mikino ikorwa mu cyo bise sport for fun.

Mu kiganiro twagiranye na Ntibeshya Anselme wo mu karere ka Ngoma, wagize uruhare  mu kubarura abafite ubumuga ngo yasanze ari benshi kandi hari abakibuzwa uburenganzi bwo gukina no kwiga.

Nzeyimana Celestin umuyobozi wa NPC Rwanda  mu  ijambo rye yavuze ko abamugaye bafata imikino nk’igikoresho kivana abafite ubumuga mu bwigunge.

Yagize ati« Byagaragaye ko abatuye hafi y’imijyi aribo babasha kubona kuri ubwo burenganzira bwo gukina no kudahezwa abatuye mu byaro usanga akenshi batabona kuri ibyo byiza akaba ariyo mpamvu twafashe iya mbere muri gahunda  kugirango tuze tugere no kuri babandi bari kure. »

Gahunda NPC Rwanda yihaye yo kugera kure mu byaro ikangurira abantu  uburenganzira bw’abamugaye mu gukina imikino itandukanye,yatangiye umwaka ushize wa 2013 ku ikubitiro itangirizwa mu turere twa Ngoma na Ngororero.

Share Button