Mu gihe amwe mu makipe yitabiriye igikombe cy’isi akomeje gukatisha itike yerekeza muri 1/8 cy’irangiza,igikomeje gutungurana ni uko amakipe afite amazina asanzwe azwi,yafatwaga nk’akomeye kandi  afite ibigwi bikomeye ku isi , amenshi  muri yo akomeje gusezererwa.Ubutaliyani nabwo bukaba bwasezerewe nyuma yo gutsindwa 1-0 na Uruguay.

m_Ubutaliyani bwiyongereye kuri amwe mu makipe yafatwaga nk’akomeye ku isi mu gutungurwa no gusezererwa rugikubita

Diego Godin,yatsinze igitego rukumbi cyasezereye Ubutaliyani mu gikombe cy’isi

Kuri ubu amakipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi arimo Espagne yabimburiye izindi, ,Ubwongereza, Australia n’Ubutaliyani yamaze gusezererwa. Ikipe ya Bosnie Herzegovine nayo ikaba yarasezerewe.

Ni mu gihe ku mugabane wa Afurika,ikipe ya Cameroun yasezerewe rugikubita,idatsinze umukino n’umwe. Ikaba yakurikiwe na Côte d’Ivoire,yaraye ihuye n’uruva gusenya kuri uyu wa 24/6/2014,itsindwa igitego ku munota wa nyuma w’inyongera cyahise cyinyuza amahirwe yo gukomeza iyi kipe yari ifite mu myanya y’intoki.

Umubabaro wari mwinshi ku bakinnyi ba Cote d’Ivoire basezerewe ku munota wa nyuma,ku rundi ruhande ibyishimo bivanze no gutungurwa no gukomeza muri 1/8 byaranze ikipe y’Ubugereki biruka mu kibuga bishimye

Kugeza ubu ku mugabane wa Afurika nta kipe irizera gukomeza, kuko mu gihe iyariyo yose muzisigaye yaba itsinzwe ishobora guhita isezererwa bitewe n’uko izindi zaba zitwaye mu itsinda.

Uyu mugoroba,Argentine yo isanzwe ifite itike,ikaza guhura na Nigeria isabwa yo gutsinda uyu mukino ngo yizere gukomeza. Ni mu gihe Ghana isabwa kuzatsinda Portugal,ngo yizere nayo kujya muri 1/8 cy’irangiza kandi bikaba bizashoboka igihe USA izaba yatsinzwe.

Ni nako bimeze kandi kuri Algeria isabwa gutsinda Uburusiya ngo yizere neza gukomeza. Cyangwa se ikaba yakomeza inganije n’Uburusiya, mu gihe Koreya y’epfo yanganya cyangwa igatsindwa n’Ububiligi. Bikaba bigikomeye kwemeza ko hari ikipe yo muri Afurika iri butere cyangwa izatera ikirenge ijya muri 1/8 cy’irangiza.

Ku mugabane wa Asia, Ubuyapani na bwo bwamaze gusezererwa ,naho Koreya y’Epfo nayo nta mahirwe menshi ifite yo gukomeza mu itsinda ryayo kuko iri ku mwanya wa nyuma kandi ikaba isabwa gutsinda Ububiligi bwa mbere mu itsinda nibura ibitego 4 ku busa, mu gihe Algeria yaba yanganije n’Uburusiya nabwo bushakisha itike.

Mu makipe yo muri Amerika zombi iy’epfo n’iya ruguru,uretse Leta Zunze ubumwe za Amerika zigihatanira itike,amakipe menshi yo muri Amerika y’epfo no hagati yamaze kubona itike. Ayo ni nka Brazil,Mexique,Chili,Costa Rica,Uruguay,Argentine na Colombia. Ikipe ya Honduras yo ikaba yaramaze gusezererwa.

Mu Burayi amakipe nk’Ubuholandi, Ubugereki, Ububiligi n’ Ubufaransa,yo akaba yaramaze gukatisha tike ya 1/8. Andi ahabwa amahirwe yo gukomeza ni nk’Ubudage buyoboye itsinda ryabwo na Portugal mu gihe izatsinda  Ghana ibitego 5 ku busa kandi Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zatsinzwe n’Ubudage.

Ubusuwisi nabwo bukaba bwakomeza mu gihe buzaba bwatsinze Honduras, Equateur yatsinzwe cyangwa yanganije n’Ubufaransa.  Nguko uko byifashe mu gikombe cy’isi aho imikino mu matsinda izarangira kuri uyu wa 26 kamena 2014.  Hakaba hasigaye imikino yo mu matsinda yaE, F, G na H.

Share Button