Amakipe ya Nigeria na Ghana yiyongereye amahirwe yo kuguma mu gikombe cy’isiAmanota atatu ikipe ya Nigeria yavanye imbere ya Bosnia Herzegovina ndetse n’inota rimwe Ghana yavanye ku ikipe y’Ubudage mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki ya 21/6/2014, yongereye ayo makipe ya Afurika amahirwe yo gukomeza guhatanira kujya muri 1/8 cy’irangiza. 

Ghana yagiye mu kibuga isabwa gutsinda uwo mukino kuko yari yaratsinzwe na Reta zunze Ubwumwe za Amerika, yagoye cyane ikipe y’Ubudage kuko yayikinishihe umupira mwiza ndetse inayirusha kwiharira umupira.

Ubudage ariko nibwo bwafunguye amazamu ubwo Mario Goetze yatsindaga igitego cya mbere  ku munota wa 51, ariko bidatinze Ayew André Dede wa Ghana aracyishyura ku munota wa 54.

Ghana yakinaga yifitiye icyizere yakomeje kurusha Ubudage bituma ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Asamoah Gyan ku munota wa 63, ariko ku munota wa 71, Miroslav Klose wari winjiye mu kibuga asimbura, atsinda igitego cya kabiri cy’Ubudage.

Icyo gitego cyatumye agwiza ibitego 15 mu mateka ye y’igikombe cy’isi, akaba anganya uwo muhigo w’ibitego byinshi na Ronaldo Luiz Nazario da Rima  w’umunya Brazil utagikina umupira w’amaguru.

Umukino warangiye ari ibitego 2-2 bituma Ghana igira inota rimwe, kugirango Ghana ikomeze muri 1/8 cy’irangizabikaba bikomeye cyane kuko ikaba isabwa kuzatsinda Portugal mu mukino wayo wa nyuma mu itsinda, ariko Portugal n’Ubudage nazo zigatsinda Reta zunze ubumwe za Amerika.

Amakipe ya Nigeria na Ghana yiyongereye amahirwe yo kuguma mu gikombe cy’isi

Nigeria yo ifite amahirwe menshi yo kujya muri 1/8 cy’irangiza.

Nyuma yo gutsinda Bosnia Herzegovina igitego 1-0 cyatsinzwe na Peter Odemwingie ku munota wa 29, Nigeria yagize amanota ane kuru atandatu ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu itsinda inyuma gato ya Argentine ifite amanota atandatu kuri atandatu ikaba yamaze kujya muri 1/8 cy’irangiza ibikesha Lionel Messi watsinze igitego kimwe rukumbi batsinze Iran mu mukino wabagoye cyane

Nigeria yakinnye umukino mwiza utandukanye n’uwo yanganyije ubusa ku busa na Iran, yarushije Bosnia guhanahana umupira ndetse n’ingufu, n’ubwo nayo yari ifite ba rutahizamu bakomeye bari bayobowe na EdinDzeko, ariko bananirwa kuboneza imipira mu izamu ryari ririnzwe neza na Vincent Enyeama.

Gukomeza muri 1/8, birasaba Nigeria kunganya na Argentine mu mukino wa nyuma mu itsinda, cyangwa se Bosnia igatsinda Iran, ariko kandi n’iyo Nigeria yatsindwa na Argentine Irana igatsinda Bosnia, Nigeria na Iran zagira zombi amanota ane, ariko Nigeria ishobora gukomeza bitewe n’uko izigamye igitego kimwe kugeza ubu, naho Iranikagira umwenda w’igitego kimwe.

Imikino irakomeza kuri icyi cyumweru aho mu itsinda rya munani Ububiligi bukina n’Uburusiya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uwo mukino ukaza gukurikirwa n’uhuza Koreya y’Epfo na Algeria saa tatu, naho saa sita hakaza kuba umukino wo mu itsinda rya karindwi uhuza Reta zunze Ubumwe za Amerika na Portugal.

Share Button