Nyuma y’imyaka umunani yari ishize, Intara y’Iburasirazuba yongeye kubona Ikipe iyihagararira mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10/05/2014, Ikipe y’iyi Ntara “Sunrise FC” yabonaga itike yo kuzakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha wa 2014-2015 nyuma yo gusezerera “Bugesera FC” ku mpuzandengo y’ibitego 3-1.

Nyuma

Abafana b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’iyi ntsinzi yatumye ikipe yabo izamuka mu cyiciro cya mbere kandi bavuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo icyiciro cya mbere yinjiyemo izacyitwaremo neza.

Intsinzi yo kwinjiza Sunrise FC mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yabonetse nyuma y’umukino wo kwishyura wayihuje n’iya Bugesera FC ku kibuga cya AEE-Rwamagana, ukarangira ikipe zombi zinganya 1-1, ariko bitewe n’uko mu mukino ubanza ikipe ya Sunrise FC yari yatsinze iya Bugesera FC ibitego 2-0, ubwo iya Sunrise igira impuzandengo ya 3-1, ihita inasezerera Bugesera FC bahataniraga kwinjira mu cyiciro cya mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi cyane kandi ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’ubw’uturere tuyigize, ari na bwo butera inkunga iyi kipe, bukaba buzakomeza kuyifasha kugira ngo izitware neza mu cyiciro cya mbere yinjiyemo.

Bwana Makombe yasabye abaturage b’Intara y’Iburasirazuba kuba inyuma y’ikipe yabo bayishyigikira kugira ngo ikomere kandi ibeho neza nk’uko andi makipe yo mu cyiciro cya mbere abayeho.

Bwana Makombe yongeye gushimira itangazamakuru uburyo ryafashije mu gutangaza amakuru ajyanye n’iyi kipe. Aha kandi yashimiye cyane imyitwarire myiza yaranze abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe kuko ari byo bitumye bagera ku ntsinzi.

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba rufite impano yo gutera Ruhago na rwo rwashishikarijwe kugana iyi kipe yabo kugira ngo bayihe umusanzu wo gutsinda, ariko ngo bikaba inyungu y’akazi kuri bo, kuko ngo umupira ntabwo ari ukwishimisha gusa ahubwo ni n’amahirwe y’akazi, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney.

Umutoza wa Sunrise FC, Gatera Moussa, yavuse ko ashimira Imana cyane kuko ari yo yabahaye ubuzima bwiza bwabafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse agashimira abakinnyi be ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ku bwumvikane bwabaranze bwatumye bagera ku musaruro mwiza.

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC, Nsaziyingano Noah, yavuze ko yakiriye gutsindwa na Sunrise FC kandi avuga ko yari yakoze ibishobokja ariko ngo ntibyemere ko atsinda.

Uyu mutoza avuga ko amenyereye amarushanwa ku buryo yakira gutsinda no gutsindwa; ariko by’umwihariko akagaragaza ko amikoro make ndetse no gukinisha abakinnyi bataba hamwe, ari byo byihishe inyuma yo kudatera intambwe ishimishije kw’ikipe ya Bugesera FC.

Ku bafana b’ikipe ya Sunrise FC, biganjemo abo mu karere ka Rwamagana, bishimiye intsinzi y’ikipe yabo, by’umwihariko bakavuga ko bagiye kuzajya birebera imbonankubone imikino y’amakipe akomeye yo mu cyiciro cya mbere, nka Rayon Sport, APR FC, Kiyovu, Police, AS Kigali, Mukura n’ayandi nka yo.

Mu mwaka wa 2006 ni bwo Ikipe y’akarere ka Bugesera yari yazamutse mu cyiciro cya mbere yitwa “Umurabyo FC” ariko nyuma y’umwaka 1 ihita isubira mu cyiciro cya kabiri, ndetse biyiviramo gusenyuka burundu.

Mwa mwaka wa 2011 ni bwo Intara y’Iburasirazuba yashyizeho ikipe y’Intara kugira ngo abaturage bave mu bwigunge.

Mu mwaka wa 2011-2012, iyi kipe yaviriyemo muri ¼ cy’irangiza ry’icyiciro cya 2, mu mwaka wa 2012-2013, yaviriyemo muri ½ cy’irangiza; none muri uyu wa 2013-2014 ni bwo ibashije kwinjira mu cyiciro cya mbere, bikaba ahanini bishingira ku mbaraga z’uturere tugize iyi ntara twemeye ko mu ngengo y’imari yatwo tuzajya dushyigikira iyi kipe, uretse akarere ka Bugesera gasanzwe gafite ikipe yako “Bugesera FC”.

 

Share Button