Biranze bibaye impamo MAGIC FC na Les Onze du Dimanche ngo zihuzwa na Leta gusa. Bisanzwe bivugwa mu mujyi wa Muhanga ko amakipe y’abatarabigize umwuga 2 y’amakeba abarizwa muri uwo mujyi ariyo Les Onze du Dimanche na Magic fc atajya akina umukino wa Gicuti ngo urangire amahoro ubu imvugo ikaba ari uko aya makipe ahuzwa na Leta.

Ibi byongeye kwigaragaza ubwo aya makipe yakinaga umukino wa gicuti kuri uyu wa 18 Gicurasi 2014, uyu mukino ukaza gusozwa utarangiye kubera ishyaka, guhangana ndetse no kutavuga rumwe ku misifurire.

Nyuma y’amasaha 2 uyu mukino utangiye, amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 ari nako Les Onze itishimira imisifurire, dore ko uwari ayoboye uwo mukino ari umunyamuryango wa MAGIC FC, maze imbarutso iba penariti ya 2 MAGIC yari ihawe nyuma y’iyo yari yahawe yishyura igitego cya mbere ariko bigaragara ko umukinnyi wakoze umupira yari hanze y’urubuga rw’amahina, maze abakinnyi bava mu kibuga batyo.

Muhanga: Les Onze du Dimanche na MAGIC FC ntizashimishije abafana

Babanje kunamira abazize jenoside

Hagati mu mukino hakomeje kugenda hagaragara kutumvikana ku misifurire, kuko les onze ivuga ko bari banayibye indi penariti yagombaga gutera maze igahabwa kufura (coup franc).

Nkuko tubitangarizwa n’abayobozi b’ayo makipe, uyu mukino wari wateguwe mu rwego rw’ubusabane no gukuraho amateka avuga ko aya makipe akina umukino w’amahoro gusa iyo ahuriye mu marushanwa yateguwe na leta, ariko byaje kuba iby’ubusa.

Muhanga: Les Onze du Dimanche na MAGIC FC ntizashimishije abafana

President wa Les onze asanga intandaro yarabaye imisifurire mibi

Uku kutarangiza neza uyu mukino byatumye ubusabane bwari bwategenyijwe bwo gusangirira hamwe no kwiyakira buhinduka, buri kipe ijya kwiyakirira ukwayo aho wasangaga buri yose ivuga ko yatsinze indi, les onze ishingiye ko itaratsindwa na magic detse bakaba banayibye naho magic ishingiye ku kuba mukeba yivanye mu kibuga.

Akandi gashya kabonetse muri uyu mukino ni umubare w’amakarita 10 yose hamwe yatanzwe harimo 4 y’umutuku, 3 ku ruhande rwa Les onze n’imwe kuri MAGIC. Abasohowe mu kibuga hakaba harimo abazamu b’amakipe yombi.

Muhanga: Les Onze du Dimanche na MAGIC FC ntizashimishije abafana

Abafana ba les onze bari bumiwe

Ubukeba n’ishyaka ryinshi bituruka he?

Amakuru avuga ko ikipe ya Les Onze du Dimanche yashinzwe mu mwaka wa 2008, ku gitekerezo cya bamwe mubantu bari bavuye muri MAGIC FC ibi bikaba ari kimwe mubituma aya makipe ahora ahanganye agasa n’aho ariyo agaragara mu mujyi wa Muhanga kandi hari arenga 10.

Mu mateka y’aya makipe amaze gukina imikino yose hamwe 7, Les onze ikaba yaratsinze mo 5 magic itsinda 1 kuri mpaga naho undi ukaba ari uwabaye mumpera z’icyi cyumweru tariki 18/5/2014 ugahagarara utarangiye amakipe anganya 2-2.

Muhanga: Les Onze du Dimanche na MAGIC FC ntizashimishije abafana

Intandaro yabaye imisifurire

Bamwe bavuga ko MAGIC FC yiyubatse kuburyo bukomeye ku birebana n’abakinnyi ikaba ari nayo yazanye igitekerezo cy’uyu mukino kugira ngo irebe ko yahindura amateka nayo igatsinda mukeba.

Iyo aya makipe yakinnye usanga stade ya Muhanga yakubise yuzuye abantu baje kwihera ijisho umukino ubundi uba ari mwiza ndetse amakipe yagerageje kwiyegereza abafana ariko les onze ikaba izwiho kugira abafana benshi muri uyu mujyi bashyira igitutu kubakinnyi.

Muhanga: Les Onze du Dimanche na MAGIC FC ntizashimishije abafana

Abafana bagiye mu kibuga umukino utarangiye

Aya makipe kandi avugwaho kwibana abakinnyi, aho buri kipe iba ishaka kwiyegereza abahanga ibakuye muyindi aho usanga les onze ifite benshi yakuye muri magic ariko iyi nayo ikaba yaratangiye kubikora gutyo, bityo imikino yabo ikaba ihuza abantu babaye mu makipe yombi buri wese ashaka gutsinda ikipe yahozemo.

Share Button