Gicumbi – Urubyiruko rwitaye ku mukino wa karate byagabanya ihohoterwa

ABakina umukino wa karate babasha kwitabara

Umukino wa karate n’ubwo utakitabirwa n’abantu benshi ngo uramutse witaweho ndetse ukitabirwa n’abakiri bato bakawukunda byagabanya ihohoterwa.

Ibi n’ibyatangajwe na Maitre Ruhama Juvenal aho avuga ko abakina umukino wa karate usanga batozwa uburyo bwo kwitabara ndetse bikabafasha no gutabara abanyantege nke igihe hari ubasagariye.

Ruhama avuga ko icyambere batoza umukaratika ari ikinyabupfura no gukoresha neza ibyo yize kuko iyo abikoresheje nabi byamuteza ingaruka.

Avuga ko umuntu w’umukaratika igihe ahuye n’ingorane zirimo kurwana ashobora kwirengera igihe bibaye ngombwa, ikindi umukaratika ashinzwe gutabara uwo ari we wese abonye uri mukaga.

Bamwe mubo yigishije uyu mukino bavuga ko ari umukino mwiza cyane kuko ubafasha kwikorera uburinzi bityo ntihabe hagira umuntu ubasagarira. Nubwo bikorera uburinzi ariko ngo ubuhanga bafite ntibashobora kubugira intwaro yo guhohotera abandi ngo kuko ataribyo baba batojwe.

Asaba abana bakiri bato kwitabira uwo mukino ariko bakabifatanya no kugira ikinyabupfura kuko benshi muribo ariwo Rwanda rw’ejo.

Abigishijwe kandi uyu mukino wa karate bishimira ko ubu babasha kwicungira umutekano kandi bakaba banatabara uwo ariwe wese uhuye n’akaga, bakamufasha kukamukuramo.

Nshuti Elias avuga ko we ashobora gukubita abantu 5 icyarimwe bitewe na tekinike yize muri karate bityo ntihabe hagira umuntu ubasha no kuba yamukozaho umugeri.

Gusa nubwo ibi byose abizi ngo ntiyahohotera uwo ariwe wese kuko ngo uwo yakubita ingumi imwe bingana no kumukubita inyundo y’ibiro bitanu.

Ibintu byose azi muri uyu mukino ngo abikesha Maitre Ruhama Kuko ari we wamwigishije uwo mukino kandi ibyo yize yiteguye kubikoresha yubaka aho kubikoresha asenya.

Share Button