m_Umurenge wa kiramuruzi niwo uri ku isonga mu marushanwa ya Kagame Cup

Iyi niyo kipe ihagarariye Akarere ka Gatsibo n’Intara y’uburasirazuba mu marushanwa ya Kagame Cup

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Gatsibo niyo iri ku mwanya wa mbere mu Ntara y’iburasirazuba, mu marushanwa y’umupira w’amaguru yitiriwe Kagame cup.

Muri aya marushanwa, Akarere ka Gatsibo kayobowe n’Umurenge wa Kiramuruzi, uyu murenge akaba ari nawo uri ku isonga mu Ntara yose y’uburasirazuba.

Iki kipe y’Akarere ka Gatsibo ije kuri uyu mwanya nyuma y’umukino wayihuje n’ikipe y’Akarere ka Rwamagana ku cyumweru tariki 25 Gicurasi 2014, mu marushanwa y’igikombe cya Kagame Cup.

Akarere ka Gatsibo kakaba karegukanye uyu mwanya, nyuma y’aho gatsindiye ikipe y’Akarere ka Rwamagana ibitego 2 kuri kimwe. Iyi kipe y’Akarere ka Gatsibo ikaba yiteguye kuzahura n’indi kipe y’iyindi Ntara itaramenyekana, iyi kipe ngo ikaba yiteguye kuzegukana iki gikombe cya Kagame Cup.

Share Button