Atletico Madrid na Chelsea ni amakipe akomeye ku mugabane w’I Burayi no mu bihugu akomokamo . Gukomera kw’aya makipe byanatumye abasha gusezerera andi akomeye byari bihanganye muri ¼  cy’irangiza, bituma abona itike ya ½ cy’irangiza mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi “Uefa champion’s league”.

Abakinnyi ba Atletico Madrid bakoze ibishoboka byose ngo babone igitego ariko ntibyakunda

Abakinnyi ba Atletico Madrid bakoze ibishoboka byose ngo babone igitego ariko ntibyakunda

Atletico Madrid yabigezeho isezereye FC Barcelone bikomoka mu gihugu kimwe, naho Chelsea ibigeraho isezereye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Aya makipe  yombi, yahuye muri ½ cy’irangiza. Umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Espagne kuri Stade ya Vicente Calderon ya Atletico Madrid. Nubwo aya makipe yombi amaze kugaragaza ubuhanga muri champion’s league kandi buri yose ikaba ifite umwihariko,kuri uyu wa 22 Mata 2014,mu guhura kwayo nta yabashije kwinjiza igitego mu izamu ry’indi.

Nubwo Atletico Madrid, izwiho ubusatirizi bukomeye muri uyu mwaka muri champion’s league no muri shampiyona y’iwabo, mu mukino wayihuje na Chelsea ikipe ya Diego Simeone ntiyabashije kwinjiza igitego na kimwe,nubwo bwose yasatiriye bikomeye.

Ibi bikaba byatewe n’uko umutoza Morinho usanzwe uzwiho kugira ikipe yugarira izamu bikomeye,nubundi ubu buryo yabukoresheje neza mu mukino bahuyemo na Atletico kandi bikamuhira,nubwo abakinnyi bamwe na bamwe barimo Terry ndetse n’umuzamu Petr Cech baje kuvunika bagasimbuzwa.

Petr Cech,umuzamu wa Chelsea ntiyahiriwe n’umukino yaraye akinnye kuko yavunitse avamo rugikubita

Petr Cech,umuzamu wa Chelsea ntiyahiriwe n’umukino yaraye akinnye kuko yavunitse avamo rugikubita

Ibi ariko ntibyamubujije kutihagararaho kugeza ku munota wa nyuma w’umukino,aho warangiye ari ubusa ku busa. Benshi mu bafana,bakaba batangaza ko bategereje kureba umukino mwiza wo kwishyura uzabera mu Bwongereza kuko aya makipe yombi akomeye kandi buri yose izaba ikeneye gutsinda ngo ikomeze. Bikaba bikibagoye kwemeza izakomeza.

Ku rundi ruhande ikipe ya Real Madrid nayo yo muri Espagne, irahura na Bayern Munich ifite iki gikombe, aho bahatanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma. Aya makipe yombi arakomeye ku buryo Nambaje Jean Luc umwe mu bafana,asanga hari buce uwambaye.

Ibi avuga  akaba abyemeza bitewe n’uko abona aya makipe nubwo hari bamwe baha amahirwe Real Madrid kubera iba ikinira iwayo ariko abandi bakaba bavuga ko bategereje ifirimbi ya nyuma. Imikino yombi ya ½ yo kwishyura ikazaba kuwa 29-30 Mata 2014 mu cyumweru gitaha,umwe mu Budage undi mu Bwongereza.

Share Button