Kuri uyu wa 23 Mata 2014, mu Karere ka Karongi ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya IPRC West n’icya Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Nyamishaba habereye imikino ya ½ cy’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup maze abayobozi b’Imirenge yakinaga mu gutangiza imikino babanza kuganiriza abari bayitabiriye ku miyoborere myiza bababwira ko Umurenge Kagame Cup ari imyidagaduro igaragaza ko u Rwanda ruyobowe neza. 

Umurenge Kagame Cup ngo ni imyidagaduro ishimangira imiyoborere myiza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bwishyura aganiriza abakinnyi n’abaturage

Mu bagabo, umukino wa ½ cy’irangiza waberaga ku kibuga cy’umupira cya IPRC West wahuje Umurenge wa Rubengera n’umurenge wa Bwishyura aho umukino warangiye Umurenge wa Rubengera utsinze uwa Bwishyura ibitego 2-1. Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Rubengera ngo ikaba izahura ku mukino wa nyuma n’ikizarokoka hagati ya Mubuga na Gishyita.  Naho mu bakobwa umurenge wa Murambi n’Umurenge wa Rubengera bakiniraga ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Nyamishaba maze Murambi itsinda Rubengera ibitego 3-1.

  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Mutuyimana Emmanuel, akaba yibukije ko iri rushanwa ryatangije mu rwego rw’imiyoborere myiza. Yagize ati “Iyi mikino ntikorwa gutyo gusa ahubwo ifite impamvu.” Akaba yashimangiranga ko ari kimwe mu bikorwa bikorwa mu kwezi kw’imiyoborere myiza maza asaba abakinnyi n’abafana bari bahari kuzirikana impamvu y’iyo mikino. Aha akaba yibukije ko urubyiruko ari na rwo rugira uruhare muri iyi mikino rugomba kuzirikana ko ari bo bayobozi b’ejo bityo bakaba bagomba gutora umuco wo kumvira, gukurikiza gahunda za Leta, kwirinda iby’abangiriza ubuzima nk’ibiyobyabwenge, bakitabira na gahunda zibateza imbere nko gukorana n’ibigo by’imari, n’ibindi.

Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, akaba yibukije ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yatangiye mu mwaka wa 2006 kigamije kwimakaza imiyoborere myiza. Mu 2010 ngo hakaba harateranye inama ya MINISPOC na MINALOC bemeza ko igikombe kitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uruhare rwe mu guteza imbere imikino.

Aya marushanwa ngo akaba afite intego zo, guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, kugira umuco wo kurushanwa hagamijwe guteza imbere impano z’abaturage, gukundisha abaturage aho batuye no kuhateza imbere, gushishakariza abaturage kurushaho kunoza imiyoborere myiza mu karere batuyemo binyuze muri sport ngo hagamijwe kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kuganiriza abaturage no kubaha umwanya gutanga ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Iyi mikino ya Umurenge Kagame Cup ikaba yari yabanjirijwe n’umukino wahuzaga World Vision n’Ikipe y’abasirikare bo muri Brigade ya 201 ishunzwe kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero. Uyu mukino waberaga ku kibuga cya IPRC West ukaba warangiye Brigade 201 inyagiye World Vision ku bitego 3-1.

Share Button