Umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ni wo wegukanye igikombe cy’imiyoborere myiza (Umurenge Kagame Cup) mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda, ku mukino wa nyuma, umurenge wa Rwerere igitego kimwe ku busa.

Umurenge wa Cyanika ni wo wegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup

Uwo mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 30/03/2014, wagaragayemo ishyaka ryinshi. Wari witabiriwe n’abantu babarirwa ku bihumbi, abenshi bari gufana ikipe y’umurenge wa Cyanika dore ko uwo mukino waberaga ku kibuga cyayo.

Umurenge wa Cyanika ni wo wegukanye igikombe cy’

Iyo ntsinzi ikipe y’umurenge wa Cyanika yayibonye bigoranye kuko iminota y’umukino isanzwe 90 yarangiye amakipe yombi nta n’imwe irareba mu izamu ry’iyindi.

Mu minota 30 y’inyongera, nabwo mu gice cya kabiri cyayo, ku munota wa nyuma, nibwo umukinnyi, witwa Niyonzima Idy w’ikipe ya Cyanika, yaboneje neza umupira mu izamu ry’ikipe ya Rwerere maze igitego kiba kiranyoye.

Umurenge wa Cyanika ni wo wegukanye

Icyo gikotego cyaturutse kuri koruneri yatewe neza n’umukinnyi wa Cyanika maze umukinnyi Idy ateresha umutwe aboneza mu izamu abafana b’ikipe ya Cyanika buzura mu kibuga bishimira intsinzi.

Umurenge wa Cyanika ni wo wegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame2

Habumuremyi Obed, kapiteni w’ikipe y’umupiara w’amaguru ya Cyanika, yadutangarije ko bishimiye cyane iyo ntsinzi. Bifuza ko amarushanwa nkayo yajya abaho kenshi ngo kuko byafasha urubyiruko kwidagadura kandi bigafasha n’abakinnyi gutera imbere mu mikinire.

Agira ati “Ku bwanjye ndishimye birenze, ntabwo byatunguranye kuko twateguye aya marushanwa tuzi ko tuzanagitwara, nubwo mu mupira w’amaguru bishoboka, ariko icyizere twari tugifite, bitewe n’umukino tuba dufite mu kibuga.”

Iyo ntsinzi yatumye umurenge wa Cyanika utwara igikombe cy’imiyoborere myiza cyangwa Kagame Cup mu karere ka Burera. Iyo kipe ikaba ari yo izaserukira ako karere mu marushanwa nkayo mu rwego rw’intara.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari witabiriye uwo mukino, yasabye abakinnyi ndetse n’abaturage muri rusange bari bateraniye aho gukomeza kugira ishyaka nk’iry’abakinnyi mu kibuga.

Agira ati “Ngira ngo twese uko turi hano, mu myanya dusanzwe dufite itandukanye, mu bintu dukora bitandkanye, tugize ishyaka nk’iry’aya makipe yagize: aho buri wese yaharaniraga ishema ry’ikipe ye, twatsinda n’iterambere rirambye twarigeraho.”

Umukino wahuje ikipe y’umurenge wa Cyanika ndetse n’iy’umurenge wa Rwerere waranzwe n’ishyaka ryinshi ku makipe yombi.  Hagaragayemo ugushyamirana kwa hato na hato ndetse no gukinirana nabi kuburyo umukino wagiye uhagarara kubera kuvunika k’umukinnyi cyangwa kutumvikana kw’abakinnyi.

Ibyo byaje no gutuma mu gice cya abiri cy’umukino umunyezamu w’ikipe ya Rwerere akuramo ishoti riremereye maze yitura hasi aravunika, baramusimbuza.

Mbere y’uwo mukino hari habaye undi mukino w’abakobwa w’ayo marushanwa. Aho ikipe y’umurenge wa Cyeru ariyo yegukanye  igikombe itsinze iy’umurenge wa Butaro igitego kimwe ku busa.

Usibye ayo makipe yegukanye igikombe, andi nayo yegeze ku mukino wa nyuma yahawe ibihembo birimo imipira y’amaguru yo gukina.

Aya marushanwa yateguwe n’akarere ka Burera, bijyanye n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza.

Share Button