Nyuma y’aho bamwe mu bafana bavugaga ko bishoboka ko Manchester United ishobora kuba yakwitwara neza imbere ya Manchester City ,bitewe n’umukino Man-u yerekanye yakira Olympiakos muri Champion’s league ikanayisezerera, siko byagenze.

Ni mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Werurwe 2014,ubwo Manchester United kuri Sitade yayo ya Old Trafford,yakiraga mukeba wayo Manchester City bituruka mu mujyi umwe w’I Manchester.

Ibitekerezo bya benshi mu bafana b’amakipe yombi byahindutse ku munota wa mbere,ubwo mu masegonda ya mbere y’umukino ,ikipe ya Manchester City yahise itsinda igitego,cyahise gicecekesha abafana ba Manchester United.

Eric umwe mu bafana ba Manchester United, yagize ati “nyuma yo gutsindwa igitego mu buryo bumeze kuriya,umunota wa mbere utarashyika binyeretse ko dutsindwa byinshi”.

Ibi kandi byakomeje kuvugwaho na benshi,aho  bamwe bavugaga ko batabona ubushobozi ku  mutoza wa Manchester United David Moyes,abandi bakagaruka ku kubura k’umukinnyi w’ingirakamaro Robin Van Persie uri mu mvune,rimwe na rimwe bavuga ko atabara Manchester mu bihe bikomeye.

m_Muri Deribi y’I Manchester, Manchester United ntiyahiriwe n’umukino wa Shampiyona yakiriyemo mukeba wayo Manchester City

Ba myugariro ba Manchester United bakomeje kugaragaza ko badashoboye mu mukino wabahuje na City, bituma abafana ba Man-u bakomeza kuguma mu gahinda

Robin Van Persie bakaba banamufata nk’umukinnyi ukomeye, unerekana ubunararibonye kuko we mu mupira akina, benshi bavuga ko agaragaza ko akuze mu mutwe kandi atazarira iyo abonye uburyo imbere y’izamu.

Nubwo ariko abafana ba Manchester United bakomeje kuba mu gahinda kugeza umukino urangiye,a ba Manchester City bo ibyishimo byari byose nyuma y’aho bakomeje gutsinda, umukino urangira ibitego ari 3-0.

Yaba abafana Manchester United,n’abatayifana usanga bibaza ku hazaza ha Manchester United,yagaragaraga nk’ikipe ikomeye mu bihe bishize,ariko kuri ubu aho igeze ikaba idatanga n’ikizere cyo kuba yazakina Champion’s league  cyangwa Europa league umwaka utaha, ugendeye ku mwanya iriho ku rutonde rwa shampiyona.

m_Muri Deribi y’I Manchester, Manchester United ntiyahiriwe n’umukino wa Shampiyona yakiriyemo mukeba wayo Manchester City1

Swansea yari yakiriwe na Arsenal ntiyayoroheye kuko bahanganyirije 2-2

Mu yindi mikino yabaye ikipe ya Arsenal,ntitavugwaho rumwe mu kugaragaza intege nke biyirangwaho kuri ubu. Ni nyuma yo kunganya na Swansea City ku kibuga cyayo Emirates 2-2. Ibi byatumye benshi bakomeza kwibaza byinshi kuri yo.

Kuri ubu Chelsea ikomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 69, Man-City ku mwanya wa kabiri na 66, Liverpool ku wa kabiri na 65, Arsenal ku mwanya wa kane na 63 naho Everton kuwa 5 na 57.

Byari bimeze bite ku batoza bakinnye Premier league nimugoroba

m_Muri Deribi y’I Manchester, Manchester United ntiyahiriwe n’umukino wa Shampiyona yakiriyemo mukeba wayo Manchester City2

Umutoza Moyes nyuma yo gutsindwa 2, icyizere cyahise gishira Morale iragabanuka. Mu gihe mugenzi we yari atuje yifashe neza ku ruhande

m_Muri Deribi y’I Manchester, Manchester United ntiyahiriwe n’umukino wa Shampiyona yakiriyemo mukeba wayo Manchester City3

Ferguson wahoze atoza Manchester United akayigeza kuri byinshi byiza,yarebaga uyu mukino ariko wamusekeje

m_Muri Deribi y’I Manchester, Manchester United ntiyahiriwe n’umukino wa Shampiyona yakiriyemo mukeba wayo Manchester City4

Arsene Wenger wa Arsenal yagaragaye ababaye cyane nyuma yo kunganya na Swansea

m_Muri Deribi y’I Manchester, Manchester United ntiyahiriwe n’umukino wa Shampiyona yakiriyemo mukeba wayo Manchester City5

Yipfutse mu maso , Arsene Wenger yagaragaje umubabaro ukomeye

Share Button