Ikipe ya Police FC yakomeje muri 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Bugesera FC iyitsinze ibitego 5-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/3/2014.

Police FC yasezereye Bugesera FC iyinyagiye 5-0

Police FC yari yasezerewe muri 1/16 cy’irangiza umwaka ushize itsinzwe na AS Muhanga kuri Penaliti, yirinze kongera kuvamo hakiri kare, maze ibifashijwemo na Sina Gerome watsinzemo ibitego bitatu, Kipson Atuheire na Imran Nshimiyimana batsinze igitego kimwe buri wese, basezerera Bugesera Fc ku buryo bworoshye.

Bugesera ni ikipe yari yakoze ibitangaza umwaka ushize kuko yageze muri ½ cy’irangiza, nyuma yo gusezerera amakipe akomeye harimo na Rayon Sport, gusa benshi mu bakinnyi bayifashije kwitwara neza bahise bajya mu makipe akomeye nka Ndahinduka Michel wagiye muri APR FC n’abandi.

Ku Kicukiro, Kiyovu Sport yahatsindiye Isonga FC ibitego 2-0 iranayisezerera, SEC Academy yo mu cyiciro cya kabiri inyagira Marine FC ibitego 4-1 i Musanze ihita inayisezerera.

Kimwe na mukeba wayo Etincelles nayo yo mu karere ka Rubavu yatsinzwe na Etoile de l’Est kuri penaliti 6-5 kuwa gatatu, Marine FC yabaye ikipe ya kabiri yo mu cyiciro cyambere yasezerewe ku ikubitiro n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri.

APR FC yageze muri ½ cy’irangiza igasezererwa na AS Kigali umwaka ushize, yakomeje muri 1/8 cy’irangiza bitayigoye nyuma yo gutsinda Akagare FC ibitego 2-0 i Rwamagana, naho Esperance itsinda Vision igitego 1-0.

N’ubwo iri ku mwaya wa nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, Amagaju FC yanyagiye United Stars ibitego 6-0 i Muhanga, ikomeza muri 1/8 nta nkomyi, kimwe na Mukura Victory Sport yatsinze biyoroheye Vision Jeunesse Nouvelle ibitego 4-0 mu mukino nawo wabereye i Muhanga.

Ayo makipe yakomeje muri 1/8 cy’irangiza yiyongereye ku yandi nayo yabonye iyo tike nyuma yo kwitwara neza ku wa kabiri ariyo Rayon Sport, Etoile de l’Est, Gicumbi FC, Musanze FC, AS Muhanga, Kirehe FC na Aspor FC. Haracyategerejwe imikino ibiri ya 1/16 cy’irangiza harimo uhuza Espoir FC na Pepiniere FC i Muhanga  kuri uyu wa kane, ndetse n’undi ugomba guhuza AS Kigali na Rwamagana City ku itariki izamenyekana nyuma.

Impamvu uwo mukino wasubitswe nuko AS Kigali, yatwaye igikombe cy’Amahoro hiheruka, irimo kwitegura kwakira Difaa El Jadida yo muri Maroc kuri uyu wa gatandatu, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Nyuma y’iyo mikino ibiri isigaye hazamenyekana igihe neza uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza n’igihe iyo mikino izakinirwa kugeza ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 4/7/2014, ari nabwo hazamenyekana ikipe igitwara ikazanabona itike yo guhagararira u Rwnda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

AS Kigali yatwaye icyo gikombe umwaka ushize nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Share Button