Umutoza wa Rayon Sport Eymael afite intego yo kuvana intsinzi

Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali yerekeza muri Congo Brazzaville kuri uyu wa kane tariki ya 6/2/2014, umutoza w’ikipe ya Rayon Sport Luc Eymael yatangaje ko intego ikipe ye ijyanye ari ugutsindira AC Leopard iwayo ku cyumweru, kugirango mu mukino wo kwishyura bazabashe kuyisezerera.

Luc Eymael umaze ibyumweru bibiri mu ikipe ya Rayon Sport, avuga ko ikipe agiye gukina nayo ikomeye cyane muri Afurika, ariko ngo yasabye abakinnyi be kuzakina nayo birengagije amateka yayo.

“AC Leopard, yitwaye neza cyane umwaka ushize ku rwego rwa Afurika ndetse itwara igikombe cya Confederation Cup. Ni ikipe ikomeye cyane ku buryo bizadusaba kuyitondera cyane.

 Tugomba kwirinda kugira ubwoba kuko ni ikipe igira abafana benshi cyane kandi bagira amahane ariko icyiza ni uko na Rayon Sport ari ikipe ifite abafaba benshi nkaba numva bitazatera igihunga abakinnyi banjye”.

Muri uwo mukino uzabera kuri Stade Denis Sassou N’Guesso ku cyumweru guhera saa  cyenda za Kigali, umutoza wa Rayon Sport ngo ashaka kuzakina asatira cyane agatsinda nibura igitego 1-0 kugirango umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 15/2/2014 i Kigali, bazawukine ari nta gihunga.

Athlétic Club Léopards de Dolisie izakina na Rayon Sport ni ikipe ifite uburambe mu mupira w’amaguru kuko yashinzwe mu mwaka wa 1954, ikaba imaze kwegukana ibikombe bya shampiyona ya Congo Brazzaville bibiri, ibikombe by’igihugu bine, ndetse ikaba yaratwaye igikombe cya ‘Confederation Cup’ muri 2012.

Ikipe ya Rayon Sport yashinzwe mu 1968, imaze gutwara ibikombe bya shampiyoan birindwi harimo n’icyo yatwaye umwaka ushize, yaherukaga mu marushanwa mpuzamahanga mu mwaka wa 2004, ariko icyo gihe ntabwo yageze kure ndetse kugeza ubu nta n’ibigwi bikomeye ifite ku rwego mpuzamahanga.

Share Button