U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ine ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi muri Gashyantare uyu mwaka wa 2014, u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya ine, ruva ku mwanya wa 130 none ubu rugeze ku mwanya wa 134. 

Gusubira inyuma ku Rwanda byatewe ahanini n’uko ikipe y’u Rwanda Amavubi idaheruka kwitwara neza kandi ikaba ari nta n’imikino ya gicuti cyangwa se y’amarushanwa yigeze yitabira mu minsi 30 ishize kandi ibindi bihugu niho bivana amanota.

Mu gihe u Rwanda rwasubiye inyuma muri ruhago ariko, Uganda yazamutseho imyanya itatu ikaba iri ku mwanya wa 84 ndetse no ku mwanya wa mbere mu karere u Rwanda ruherereyemo.

N’ubwo Ethiopia iri ku mwanya wa kabiri mu karere, yasubiye inyuma imyanya itandatu, ubu yamaze kugera ku mwanya wa 101.

Kenya iri ku mwanya wa gatatu mu karere ikaba iri ku mwanya wa 108 ku isi.  Kenya ikurikiranye na Tanzania ku rutonde, kuko yo iri ku mwanya wa kane mu karere no ku mwanya wa 116 ku isi.

Cote d’Ivoire iracyaza imbere muri Afurika, ikaba ku mwanya wa 23 ku isi. Ikurikiwe na Algeria, Cape Verde Islands, Ghana, Egypt, Tunisia, Cameroon, Nigeria, Mali na Burkina Faso

Ku rwego rw’isi, Espagne ikomeje kuza ku isonga, ikaba ukirikiwe n’Ubudage, Argentine, Portugal, Colombia, Ubusuwisi, Uruguay, Ubutaliyani, Brazil n’Ubuholandi.

Share Button