Abatuye  akarere ka Ruhango barahamya ko siporo bagiye kuyitabira cyane kandi bakayigira umuco. Ibi babitangaje tariki ya 23/02/2014 ubwo ubuyobozi bw’akarere bwahurizaga abaturage muri gahunda ya siporo yiswe “sport de masse” izajya ihuza abaturage buri cyumweru.

Ubwo iyi gahunda yatangiraga nyuma yo gukora siporo zitandukanye ziganjemo kugorora umubiri n’imitsi, abaturage bavuze ko iyi ari gahunda nziza, kuko ngo uretse kuba ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, banahungukira byinshi kuko banafata akanya ko kuganira bakungurana ibitekerezo.

Untitled3

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango akangurira abantu bose kwitabira siporo

 

Uyu muhango watangiye mu gitondo hagakorwa urugendo rw’ibirometero hafi nka 7, hakanakorwa izindi siporo zirimo imikino itandukanye,  abaturage bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa, bakaba bijeje abayobozi b’akarere ko batazabatererana.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier watangije iki gikorwa, yasabye abantu bose abakuru n’abato gukunda siporo kuko ari imwe mu bituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Gusa nubwo hatangijwe iki gikorwa, akarere ka Ruhango karacyagaragaramo ikibazo cy’ahakorerwa siporo. Gusa ubuyobozi bukavuga ko mu ngengo y’uyu mwaka harimo gahunda yo gutangira kubaka stade igezweho.

 

 

Share Button