m_800px-MuhangaDist

Amakuru dukura mu bakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga ni uko batavuga rumwe ku mafaranga yaba yarasarujwe ku mukino wa 16 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere.

Muri uyu mukino wabaye kuwa 1 Gashyantare 2014, ugahuza ikipe ya Muhanga n’ikipe ya Rayon Sport, byari byitezwe ko Muhanga yinjiza amafaranga menshi nkuko bisanzwe bigenda ku makipe yakinnye na Rayon kuko haba hari abafana benshi ndetse iyi bakayita Kimaranzara.

Ni nako byagenze kuko stade ya Muhanga yakubise ikuzura ndetse abantu bakabura n’aho bahagarara, kuburyo uwabonye umubare w’abari bitabiriye uwo mukino yemeza ko hinjiye akayabo nta gushidikanya.

Ikindi cyari cyakozwe mu rwego rwo kwirinda gutakaza ayo mafaranga ni imbaraga zashyizwe mu kugurisha amatike ndetse no kwinjiza abafana, aho amatike yacururizwaga mu modoka y’umwe mu bayobozi ba AS Muhanga nawe ahibereye, ndetse ku miryango ya stade hagashyirwa abakinnyi ba AS Muhanga batari bari ku rutonde rw’uwo munsi, kuburyo ntamuntu wapfaga kwinjira aterejkanye itike, yewe n’abanyamakuru ubundi basanzwe binjirira ku makarita y’akazi ntibyaboroheye.

Icyatangaje abantu ni uko mu cyegeranyo cyakozwe nyuma yo gukusanya ayo mafaranga yinjiye (twaboneye kopi) kigaragaza ko hinjiye amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 200. Ku buryo uyabariye kuri carnet irimo amatike 50, usanga ahwanye n’amafaranga arenga miliyoni 9. Ibi bakaba batabivuga ho rumwe haba no mu bayobozi b’ikipe.

Ikindi abatemera ko hinjiye amafaranga makeya gutyo bavuga ni umubare w’ama carnet yacurujwe, aho umwe mubayobozi b’iyo kipe avuga ko bari bafite agera kuri 50 yacurujwe ku mafaranga 1000frw, agera kuri 40 ya 2000frw n’andi 10 ya 5000frw, akaba yaracurujwe agashira ndetse hakitabazwa souche zayo nabyo bikaba iby’ubusa.

Ikindi cyagaragaye nk’ikidasobanutse mu icuruzwa ry’amatike, ni uko hacurujwe amatike y’ubwoko 3, harimo ateyeho cashi (cachet) yanditseho ngo “association Sportive de Muhanga”, andi yanditseho “District de Muhanga” n’andi atariho cachet.

Ibi byose ni bimwe mu bishingirwaho havugwa ko amafaranga yinjiye yaba yararigishijwe. Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe ntibyadukundira ariko umwe mu bagize komite yayo yemera kutugaragariza ko ayo mafaranga agaragazwa ari makeya.

Uretse iki kibazo cy’amafaranga kivugwa, ikindi kivugwa muri iyi kipe ni imyitwarire y’abakinnyi batoroka bakajya gukina muro kongo (RDC) bakagaruka ntibahanwe, aho bikekwa ko baba babiziranye ho n’umutoza wabo ali Bizimungu.

Ubwo bireguraga umukino wa Rayon Sport, abakinnyi 3 uwitwa Amani, Frank na Claude bari barambutse umupaka aho bivugwa ko bakinnye umukino wahuje ikipe ya kabasha na Virunga, i Goma, bikavugwa ko hashyizwe igitutu kumutoza ngo abagarure.

Share Button