Nyuma y’aho ikipe ya Libye isezereye ikipe ya Zimbabwe muri ½  cy’irangiza iyitsindiye  kuri penaliti 5-4, na Ghana igasezerera Nigeria kuri Penaliti 4-1,kuri uyu wa 01 Gashyantare 2014 nibwo umukino wa nyuma w’aya makipe yombi wari uregerejwe kuri stade ya Green Point mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’epfo.

Nubwo ikipe ya Ghana yatangiye irushanwa  yigaragaza nk’ikomeye  ndetse  benshi bakayiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya CHAN, yatwawe igikombe na Libye ku mukino wa nyuma, kuri  4-3,nyuma y’aho amakipe yombi yari yarangije iminota  y’umukino ari ubusa ku busa.

Ikipe ya Ghana n’ubwo yagaragaje umukino mwiza igahusha n’ibitego,ntibyayibujije gutsindwa kuri penaliti bityo Libye yegukana igikombe cyayo cya CHAN  muri 2014 ityo.

 m_Libye  yegukanye igikombe cya CHAN nyuma yo gutsinda Ghana kuri Penalty

Ikipe ya Ghana yahushije uburyo bwinshi bwo kubona ibitego imbere y’izamu bituma benshi babona ko idafite amahirwe yo gutsinda umukino

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 mu gikombe cya CHAN gihuza amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina muri Shampiyona z’iwabo,ikipe ya Nigeria ikaba yawegukanye itsinzwe Zimbabwe igitego  1-0.

m_Libye  yegukanye igikombe cya CHAN nyuma yo gutsinda Ghana kuri Penalty2

Stade ya Green Point amakipe ya Ghana na Libye bakiniyeho umukino wa nyuma ifite ubushobozi bwo kwakira abanyu ibihumbi 66

Share Button