Abapadiri na korari Ijuru batsindanye bibiri kuri bibiri

Abapadiri bo muri diyosezi gaturika ya Butare, hamwe na Korari Ijuru (CCL Ijuru) iririmbira kuri Katederari ya Butare, bakinnye umupira w’amaguru ku cyumweru tariki ya 9/2/2014, urangira batsindanye ibitego bibiri kuri bibiri.

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ikipe y’abapadiri yarushaga ku buryo bugaragara iy’abagize CCL Ijuru (Cercle Culturel et de Loisir) : bahanaga umupira neza, kandi umukino ahanini wakiniwe mu gice gisatira izamu rya CCL Ijuru.

Uku gukina neza byaje kuvamo ibitego bibiri by’abapadiri muri iki gice cya mbere. Ibyo ariko byatumye abakinnyi ba CCL Ijuru batangira gukanguka, ni uko ifirimbi isoza iki gice ivuga bakimara kwishyura kimwe.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe y’abapadiri yari yananiwe, nyamara abakinnyi ba CCL ijuru bo bagifite imbaraga, ku buryo baje kwishyura n’igitego cya kabiri, maze umukino urangira ari 2-2.

Uyu mukino wabaye ku butumire bw’ikipe y’abapadiri bashakaga kwishyura CCL Ijuru yari yabatsinze ibitego bibiri kuri kimwe mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2013.

Uyu mukino wari wabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 CCL Ijuru imaze ivutse.

Share Button