m_Hamwe N’umutoza mushya Rayon Sport iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Muhanga

Rayon Sport yageze ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Muhanga

Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2014, ukaba n’umunsi w’intwari mu Rwanda,shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yarakomeje ikaba yari igeze ku munsi wayo wa 16 wayo.

Mu mikino yabaye,ikipe ya Rayon Sport yari yasuye AS Muhanga ku kibuga cyayo I Muhanga,yatsinze Muhanga ibitego 4-2,bituma Rayon Sport iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Rayon Sport ikaba inganya amanota 37 na APR FC iri ku mwanya wa kabiri nyuma yo  kunganya na AS Kigali ubusa ku busa ku mukino wo kuri uyu wa 01 Gashyantare zakinnye. Kuri ubu Rayon Sport ikaba izigamye ibitego byinshi kurusha APR  FC binganya amanota,ari nayo mpamvu  yafashe umwanya wa mbere.

Ukaba ari umukino wa mbere umutoza Luc Eymael yari atoje Rayon Sport, yanatangiye abonamo insinzi. Uyu mutoza akaba azatoza Rayon Sport amezi 6.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa 16 wa Shampiyona,dore uko ikipe zatsindanye.

ESPOIR FC 1-0 MARINES FC i Rusizi

ESPERANCE FC 0-1 AMAGAJU FC  ku Mumena

GICUMBI FC 0-2 KIYOVU SPORTS i Gicumbi

MUSANZE FC 0-0 POLICE FC i Musanze

ETINCELLES FC 3-0 MUKURA VS  kuri Stade UMUGANDA I Rubavu

Share Button