Igikombe cy’umwami muri Espagne kigeze ahakomeye. Ikipe ya Real Madrid, Real Sociedad, FC Barcelone na Atletico Madrid nizo zageze mu mikino ya ½ cy’irangiza mu iri irushanwa. Kuri uyu wa 05 Gashyantare 2014, zikaba zakinnye umukino ubanza wa ½ cy’irangiza.

Mu gikombe cyumwami Barcelone

Ikipe ya Real Madrid yoroheje akazi kayo mu mukino wo kwishyura itsinda Atletico Madrid 3-0

Ikipe ya Real Madrid ku kibuga cyayo Santiago Bernabeau ,ikaba yaraye itsinze ikipe ya Atletico Madrid mu buryo butayigoye ibitego 3-0.  Mu bitego 3 Real yatsinze,ibigera kuri bibiri ni ibyo ikipe ya Atletico Madrid yitsinzemo. Umukinnyi Jese wa Real Madrid nawe akaba yatsinzemo igitego.

Naho ikipe ya Barcelone nayo I Camp Nou ku kibuga cyayo,ikaba yahatsindiye ikipe ya Real Sociedad ibitego 2-0. Muri uyu mukino,umuzamu wa Real Sociedad,akaba nawe yitsinzemo igitego mu buryo budasanzwe,cyanatangaje benshi.

Kuwa 12 Gashyantare,ikipe ya FC Barcelone ikazerekeza ku kibuga cya Real Sociedad kugirango zikine umukino wo kwishyura,hotoranyemo izakomeza ku mukino wa nyuma. Ni nyuma y’uko kuwa 11 Gashyantare  Real Madrid izaba yagiye kwa Atletico Madrid mu mukino wo kwishyura nazo zikitoranyamo izagera ku mukino wa nyuma.

Barcelone ibifashijwemo na Busquet ndetse n’umuzamu wa Real Sociedad yabashije gutsinda ibitego 2-0

Share Button