m_INETEK yasezereye Ndamukunda Flavien izana murumuna we na Mutoni Adolphe

Ikipe ya Volleyball ya INATEK, yafashe icyemezo cyo gusezerera burundu umukinnyi wayo Ndamukunda Flavien wari uyimazemo umwaka, nyuma y’aho atarimo kwitabira imyitozo n’amabwiriza ahabwa n’ikipe, ihita izana murumuna we Patrick Akamuntu ndetse na Adolphe Mutoni

Umutoza wa INATEK Ntawangundi Dominique avuga ko uwo mukinnyi, ubu uri mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Volleyball, yari afitanye na INATEK amasezeranyo yagombaga kurangira muri Gashyantare uyu mwaka, ariko ubuyobozi bw’ikipe busanga bugomba kuyasesa kuko hari byinshi batumvikanagaho nawe.

Flavien Ndamukunda, wakiniye amakipe menshi mu Rwanda harimo APR VC, KVC, Kamimuza y’u Rwanda, Lycee de Nyanza ndetse akanakina hanze muri Algeria igihe kingana n’umwaka umwe, ubu ngo yemerewe kujya mu ikipe iyo ariyo yose imushaka, kuko yamaze no guhabwa ibaruwa na INATEK ibimwemerera.

Mu rwego rwo kuziba icyuho cyasizwe na Ndamukunda Flavien no kwitegura neza shampiyona itaha,  umutoza wa INATEK Ntawangundi yahise azana murumuna wa Ndamukunda witwa Akamuntu Patrick, we akaba yari asanzwe akina muri Lycée de Nyanza.

Undi mukinnyi ugomba gusinya amasezerano muri INATEK mu gihe cya vuba, ni Mutoni Adolphe wakinaga muri APR VC, kuko impande zombi ngo zamaze kumvikana ubu ni umukinnyi wa INATEK.

Iyo kipe gusa, ifite ikibazo cy’uko ishobora kubura Kwizera Pierre Marashall, umwe mu bakinnyi bayo bakomeye warangije amasezerani yari afitanye n’iyo kipe kandi ngo kugeza ubu akaba atarongerwa.

Hagati aho ariko, iyo kipe kandi ngo iri mu biganiro na Vincent Dusabimana ‘Gasongo’ umaze iminsi yerekeje mu ikipe nshya ya Rayon Sport Volleyball club, amakipe yombi yazumvikana akaba yakwerekeza mu karere ka Ngoma ku cyicaro cya INATEK.

Umutoza wa INATEK imaze imyaka ibiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball, ngo arimo kubaka ikipe ikomeye agambiriye kuzegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’ibindi bikombe bizahatanirwa muri uyu mwaka.

Shampiyona ya Volleyball, nk’uko byemejwe mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda-FRVB,  izatangira tariki ya 22/1/2014.

Share Button