Ibifashijwemo na Ryan Giggs ndetse na Fabio Borini Sunderland yabashije gutsinda Manchester muri ½ cya Capital one cup

Ibifashijwemo na Ryan Giggs ndetse na Fabio Borini Sunderland yabashije gutsinda Manchester muri ½ cya Capital one cup

Ikipe ya Manchester United, ikomeje kuba mu bihe bibi cyane mu marushanwa ayo ariyo yose arimo kubera mu gihugu cy’Ubwongereza.

Nyuma yo gutsindwa mu mukino wa shampiyona na Tottenham Hospur ibitego 2-1 mu mu mukino uheruka,muri iki cyumweru Manchester United yongeye gutsindwa na Swansea muri FA Cup  ibitego 2-1 ihita inasezererwa muri iri rushanwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Mutarama 2014, ikipe ya Manchester United yongeye gutsindwa na Sunderland kuri Stade of Ligh mu mujyi wa London ibitego 2-1 mu marushanwa ya Capital One cup muri ½ cy’irangiza mu Bwongereza.

Igitangaje akaba ari uko iyi kipe yakuyemo Manchester, iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’Ubwongereza. Ikindi kandi ngo iyi kipe ikaba ari ubwa mbere itsinzwe inshuro 3 zikurikiranya mu mateka yayo kuva mu mwaka wa 2001, hakaba hari hashize igihe kirekire nkuko urubuga espnfc.com rwabitangaje.

Ibi bikaba bitera benshi mu bakunzi ba Manchester United kwibaza ku bihe bikomeye iyi kipe irimo,nyuma yo kumara imikino 3 yose idatsindamo n’umwe kandi 2 ikaba yarabereye no ku kibuga cyayo.

Ku munota wa 47, ni ukuvuga hongeweho iminota 2 ngo igice cya mbere kirangire,nibwo Ryan Giggs yafunguye amazamu igitego cya mbere kiba kiranyoye.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nemanja Vidic ku munota wa 54, ariko biba iby’ubusa kuko Sunderland yaje kubona penaliti ku munota wa 64 ikosa ryakorewe Sunderland mu rubuga rw’amahina maze iyi penaliti ihesha Sunderland igitego cya 2, Manchester itsindwa ityo.

Mu wundi mukino wa ½ uteganijwe kuri uyu wa 8 Mutarama 2014 Etihad Stadium kwa Manchester City aho Westham ihura n’ikipe ya Manchester City ihabwa amahirwe yo kuzegukana iki gikombe cya Capital One cup.

Umukino wo kwishyura hagati ya Sunderland na Manchester United ukaba uteganijwe kuzaba kuwa 22 Mutarama 2014 ku kibuga cya Old Trafford cya Manchester United.

Share Button