m_Ikipe ya AS Muhanga yahinduriwe ubuyobozi ikomezanya imyenda ku bakinnyi

Ikipe ya AS Muhanga yo muri karere kari mu ntara y’Amajyepfo yahinduye umuyobozi mukuru wayo ishyiraho undi.

Ni nyuma y’uko itegeko ry’urwego rw’umuvunyi ryasohotse mu mwaka wa 2008, risaba abayobozi bakuru mu nzego za leta kutagaragara mu buyobozi bw’amakipe.

Uwari umuyobozi w’iyi kipe Gasana Celce akaba yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, yasimbuwe kuri uyu mwanya na Sebarinda Antoine.

Byari bitegenijwe ko bizatangazwa mu nama y’inteko rusange y’ikipe ariko kubera ko shampiyona y’igihugu igiye gusubukura imukino yayo yo kwishyura, byabaye ngombwa ko bitanganzwa mu nama yahuje ubuyobozi bukuru n’abakunzi b’iyi kipe ya AS Muhanga.

Kuba gasana Celce atanze umwanya w’ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga, asize iyi kipe ifite ikibazo cyo kuba hari abakinnyi batarabona amafaranga yabo baguzwe mbere y’uko baba abakinnyi b’iyi kipe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Gasana avuga ko mbere yo gutanga ayo mafaranga, hari igenzura bagomba gukora mbere yo kwishyurwa amafaranga yabo.

Ati:”ntabwo nzatanga recrutement ntarakora evaluation ni ukuvuga hagomba kubanza gukorwa isuzuma nk’uko undi mukozi wese ahabwa ameze itandatu y’igeragezwa”.

Antoine Sebarinda niwe wasimbuye Gasana Celce ku buyobozi bw’agateganyo bw’ikipe ya AS Muhanga. Avuga ko agiye gukorera ku mihigo kugirango ikipe ahawe ayikure ku mwanya ayisanzeho.

Ati: “ntabwo ari ukuvuga ngo batakora ku mihigo, tuvuge tuti mugomba kuba aba mbere cyangwa bane ba mbere, ariko nibura bakagira icyo berekana kijyanye n’umuhigo bihaye, bagashyiramo ishyaka kandi bakunda ikipe”.

Ikipe ya AS Muhanga kuri ubu irabarizwa ku mwanya wa 12 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru. Ifite amanota icyenda gusa mu mikino 13 ibanza match alle bamaze gukina, bakaba basigaje indi mikino 13 yo gukina match retour izatangira mu mpera z’iki cyumweru ku itariki ya 18 mutarama uyu mwaka turimo. Iyi kipe ikaba isabwa gukora iyo bwabaga kugirango itongera gusubira mu cyiciro yaturutsemo.

Share Button