Abakozi b’akarere batsinze ab’ibitaro bya Butaro mu

Umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti wahuje ikipe y’abakozi b’ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera ndetse n’iy’abakozi b’ako karere warangiye ikipe y’abakozi b’akarere ka Burera itsinze iy’ab’ibitaro bya Butaro ibitego 2 kuri 1.

Uyu mukino wabaye tariki ya 02/01/2014, wabaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibitaro bya Butaro biteguye ubusabane ku bakozi babyo mu rwego rwo kwishimira itangira ry’umwaka wa 2014. Abakozi b’akarere ka Burera bo bari batumiwe.

Uyu mukino watangijwe n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, watangiye saa cyenda n’igice urangira saa kumi n’imwe na cumi n’itanu z’umugoroba.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi ariko ikipe y’abakozi b’akarere ka Burera irusha iy’abakozi b’ibitaro bya Butaro kureba mu izamu maze umukino urangira iyitsinze ibitego 2 kuri 1.

Uwo mukino urangiye abagize amakipe yombi ndetse n’abandi bakozi b’ibitaro bya Butaro ndetse n’ab’akarere ka  Burera bahuriye mu busabane bifurizanya umwaka mushya.

Gusa ariko mbere y’uko uwo mukino uba abakozi b’akarere ka Burera ndetse n’ab’ibitaro bya Butaro babanje gusura ivuriro rito (Poste de santé) riri kubakwa mu kagari ka Nyamicucu, mu murenge wa Butaro.

Abakozi b’akarere batsinze ab’ibitaro bya Butaro mu mukino wo

Iri vuriro rito ryubatswe ku bufatanye bw’akarere ka Burera ndetse n’umushinga Partners In Health: Inshuti mu Buzima ukorera mu karere ka Burera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushimira umushinga Partners In Health: PIH ku bikorwa byiza idahwema kugeza ku banyaburera birimo iby’ubuvuzi, uburezi, gufasha abaturage kujya muri Mitiweri, guca nyakatsi, kwita ku batishoboye muri rusange n’ibindi.

PIH ifatanyije na Leta y’u Rwanda yubatse ibitaro bya Butaro byatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011.

Ibi bitaro byafashije cyane Abanyaburera kuko mbere akarere ka Burera nta bitaro kagiraga. Abanyaburera benshi bakoraga urugendo bakajya kwivuza mu bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze cyangwa bamwe bakajya kwivuza magendu muri Uganda.

Usibye kuba ibitaro bya Butaro bivura abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko binavura abandi Banyarwanda baturuka mu tundi turere baza kuhivuriza. Hari ndetse n’abarwayi baza kuhivuriza baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ibi bitaro bifatwa nk’ibitaro by’ikitegererezo kuko ari bimwe mu bitaro bifite ubushobozi bwo kuvura indwara ya kanseri mu Rwanda.

 

Share Button