Nyuma y’uko agace ka kabiri ka shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda gatangiye, ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga ikomeje kunanirwa kubona amanota atatu ku kibuga cyayo.

Mu gihe abakunzi b’iyi kipe n’abatuye umujyi wa Muhanga bibwiraga ko intangiro z’iyi mikino yo kwishyura zigiye kuba umwanya wo kubona amanota kuri AS Muhanga, ahanini kubera ko imikino 3 ya mbere yose iyi kipe igomba kuyikinira ku kibuga cyayo, bikomeje kunanirana.

Nyuma y’umukino ubanza AS Muhanga yatsinzwe na Mukura 3-1, kuwa 25 Mutarama nabwo, iyi kipe ntiyabashije gukura amanota atatu imbere ya Etincelles, kuko banganyije 0-0, bityo bakagabana amanota.

m_AS Muhanga mu ihurizo ryo kubona amanota atatu

AS Muhanga ikomeje kugorwa no kubona amanota 3

Ni nyuma y’uko ikipe ya AS MUhanga yari yagaruye abakinnyi bayo 3 yari yarahagaritse by’ahgateganyo barimo Makengo Frank na Irakoze Nasser basanzwe bafatiye runini iyi kipe, ndetse ikanongera mo abandi bakinnyi 3 bashya.

Nubwo ikipe ya AS Muhanga yihariye umukino, yagaragaje imbaraga nkeya mu busatirizi nk’uko bisanzwe bityo ntiyabasha kubona mwizamu.

m_AS Muhanga mu ihurizo ryo kubona amanota atatu1

Turbo King yashimishije abafana

Mu gihe ibitego byari byabuze ariko, abari baje kureba uwo mupira bashimishijwe n’abasore ba Turbo King biyereka hagati mu karuhuko, aho babashije gususurutsa abafana mu myiyereko iryoheye amaso. Nubwo basanzwe babikora ahandi nko muri Kigali, ni ubwa mbere Turbo King yari isusurukije abanyamuhanga kuva yatangira kuba umuterankunga wa shampiyona.

Umukino utaha wo kuwa 1 Gashyantare 2014, ikipe ya AS Muhanga izakira Rayon Sport nabwo kukibuga cyayo I Muhanga, aho abenshi basanga bitazayorohera  kwikosora ngo itware amanota atatu, yayiha ikizere cyo kuguma mucyiciro cya mbere.

Share Button