APR FC ku mwanya wa mbere ku rutonde

APR iri ku myanya wa mbere muri shampiyona mu Rwanda nyuma yo gutsinda kiyovu

Umukino w’ikirarane hagati ya APR FC na Kiyovu Sport wari wasubitswe mu  kwezi k’Ukuboza 2013, waje gusubukurwa kuri uyu wa 04 Mutarama 2014. Uyu mukino wabereye I Remera waje kurangira ikipe ya APR FC ariyo itahukanye amanota 3 ku nsinzi y’ibitego 2-1.

Ku munota wa 34 w’umukino APR FC yaje kubona Penaliti, nyuma y’uko abakinnyi ba Kiyovu Sport bakiniye nabi mu rubuga rw’amahina umukinnyi Ndahinduka Michel rutahizamu wa APR. Ibyo byatumye Emery bayisenge ayinjiza neza,nuko igitego kimwe ku ruhande rwa APR kiba kirabonetse.

Uko ni nako igice cya mbere cyaje kurangira. Mu gice cya kabiri abakinnyi ba Kiyovu Sport bagerageje guhanahana neza,ari nako banasatira baza gutsinda igitego cyo kwishyura.

Mu minota ya nyuma ngo umukino urangire,nibwo rutahizamu wa APR FC Ndahinduka Michel,yaje gutsinda igitego cya 2 ari nacyo cy’insinzi,amanota 3 ikipe ya APR iyegukana ityo.

Ibi byahise bigira impinduka ku rutonde rw’agateganyo rwa Sahampiyona,kuko ikipe ya APR FC yahise ikura ku mwanya wa mbere Rayon Sport. APR ikaba ifite amanota 30 naho Rayon sport ikaba ifite 28. Ku mwanya wa 3 hari AS Kigali n’amanota 26 naho Police ikayikurikira n’amanota 24.

Share Button