Batangiye gahunda ya Siporo

Nyuma yo kugaragara ko abakozi b’akarere ka Nyamasheke badakora Siporo uko bikwiriye kandi igira umumaro mu kubaka ubuzima bwiza no kwirinda indwara, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9/12/2013, aba bakozi bafashe icyemezo cyo gukora Siporo ihuriweho na benshi nyuma y’akazi, kandi batangira kugaragara ari benshi bayikora.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste na we witabiriye iyi Siporo avuga ko siporo ari ingenzi cyane haba mu kubaka ubuzima no kuburinda indwara ariko kandi ngo igatuma habaho ubusabane. Ikindi ngo bitewe n’uko umuntu ukora siporo uko bikwiriye aba afite ubuzima bwiza, ngo abasha no gukora akazi neza.

Batangiye gahunda ya Siporo1

Ku ikubitiro, abagera kuri 15 ni bo babashije kwitabira siporo yo mu bwoko bwa Gym-Tonic ariko imibare ikaba ishobora kwiyongera bitewe n’uko iyi yari inshuro ya mbere.

Uretse iyi sporo kandi, ngo abakozi b’akarere ka Nyamasheke bazigabanya mu matsinda atandukanye bitewe na siporo buri wese akunda ku buryo hari n’abazajya muri Club yo koga, dore ko muri aka karere biboroheye kuko baturanye n’Ikiyaga cya Kivu, aho bashobora koga kandi ku buntu.

Abakozi b’akarere ka Nyamasheke batangiye gukora iyi siporo bavuga ko ari ingirakamaro ngo kuko uretse ko ibaruhura mu mutwe, ngo yongera n’ubusabane hagati y’abakozi.

Abo twabashije kuganira batubwiye ko iyo umuntu yakoze siporo bucya yumva ameze neza mu mutwe no mu mubiri wose ku buryo akora akazi ke nta nkomyi.

Akarere ka Nyamasheke kagaragaza ko gukora siporo bituma umuntu agira umubiri ukomeye kandi akagira ubuzima bwiza ku buryo umuntu abasha gutekereza neza kandi akaba atapfa kurwaragurika kuko aba afite ubudahangarwa. Aha, ngo gukora siporo bikaba ari ingirakamaro ariko noneho kuyikorera hamwe bikaba byubaka ubufatanye no guhuza imbaraga nk’abantu baba bahuriye mu itsinda rimwe.

Ibi kandi ngo bishobora gutuma umusaruro w’akazi wiyongera cyane kuko nta muntu ukora siporo uko bikwiye urwaragurika ngo yake uruhushya rwa buri kanya rwo gusiba akazi.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 11 yateranye ku matariki 6 -7 Ukuboza 2013 yatunze agatoki bamwe mu bakozi “baba ku kazi ariko batari mu kazi”, ndetse isaba ko abakozi bose bakwiriye gukora bagamije umusaruro w’akazi.

Gukorera siporo hamwe, bishobora kuba intambwe yubaka imbaraga n’ubufatanye bw’abakozi ku buryo buri wese yakongera kwiyumvamo inshingano zo gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego, bitandukanye n’aho benshi baba bari ku kazi ariko bacunganwa n’amasaha yashyizweho yo kugasoza kugira ngo bafunge ibiro bitahire.

Share Button