m_Isonga FC yatangiye icyiciro cya kabiri inyagira Gasabo 6-0

Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka, yatangiye iyo shampiyona inyagira Gasabo United ibitego 6-0 mu mukino wa mbere wabereye ku kibuga cya FERWAFA i Remera tariki ya 01/12/2013.

Isonga FC; ikipe yashyizweho na Minisiteri ya siporo n’umuco ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mu rwego rwo guhuriza hamwe abakinnyi batarengeje imyaka 17 bari bavuye mu gikombe cy’isi, yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kugaragaza intege nkeya mu cyiciro cya mbere.

Mu cyiciro cya kabiri ariko, iyo kipe yatangiye yitwara neza, itsinda Gasabo United ibitego 6-0. Muri iryo tsinda rya mbere kandi (Poule A), Vision Jeunesse Nouvelle yanganyije na SORWATHE FC igitego 1-1 kuri Tam Tam i Rubavu.

Ikipe ya Vision ku kibuga cyayo ku Mumena yahatsindiwe na Rwamagana City ibitego 2-1, Sunrise itsindira Akagera ibitego 2-0 i Rwamagana, naho Intare FC inganya na Kirehe ubusa ku busa kuri Stade Kamena i Huye.

Mu itsinda rya kabiri (Poule B), ikipe ya SEC yanyagiye ibitego 5-0 Pepiniere ku Kicukiro, Etoile de l’Est itsinda Aspor igitego 1-0 i Ngoma.

United Stars yatsinze Kaminuza y’u Rwanda ishamo rya Huye ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu Kabagari, naho Interforce inganya na Unity igitego 1-1 ku kibuga cya FERWAFA i Remera.

Share Button