Mu marushanwa ya League de champions, ahuza amakipe aba yarabaye aya mbere muri shampiyona z’iwayo,kuri uyu wa 11/12/2013 ,andi makipe 8 yiyongereye ku yari yamaze kubona bidasubirwaho itike yo kwerekeza muri 1/8 k’iri rushanwa.Icyagaragaye amakipe y’Ubudage n’Ubwongereza yose akaba yakomeje.

Amakipe yabonye itike kuri uyu wa 11 ukuboza akaba ari Borussia Dortmund na Arsenal mu itsinda F ryari rigizwe n’amakipe 4, ariyo Napoli,Arsenal,Dortmund na Marseille. Dortmund ya mbere ikaba ifite amanota 12, ikaba iyanganya na Arsenal ariko iyirusha ibitego izigamye.

Naho mu itsinda E ryari rigizwe n’amakipe 4,ariyo Chelsea,Schalke 04, Steaua Bucaresti na  FC Basel, hakaba hakomeje muri 1/8 , Chelsea  ifite amanota 12 na ndetse na Schalke 04 ifite amanota 10.

Mu itsinda G ryari ririmo Atletico Madrid, FC Porto,Zenit st Petersburg na Austria Vienne hakaba hakomeje Atletico ifite amanota 16 na Zenit ifite amanota 6.

Mu itsinda H ryarimo ikipe ya FC Barcelone, AC Milan,Ajax na Celtic hakaba hakomeje FC Barcelone ifite amanota 13 na AC Milan ifite amanota 9. Andi akaba yasigaye.

Naho mu makipe 2 yari ategereje kwitoranyamo 1 izakomeza mu mukino wasubitswe kubera urubura ukaza gukinwa kuri uyu wa 11 ukuboza, hagati ya Galatasalay na Juventus,ikipe ya Galatasalay ikaba ariyo yakomeje nyuma yo gutsinda Juventus igitego 1-0 cyatsinzwe na Sneider.

Kugeza ubu,amakipe ya Bayern Munich, Real Madrid ,FC Barcelone,Atletico Madrid, Borussia Dortmund,AC Milan,Paris Saint Germain, Chelsea, Arsenal, Manchester City,Manchester united,Galatasalay,Schalke 04,Zenit,olympiakos na Bayern Leverkusen zikaba ari zo 16 zigomba kuzavamo amakipe 8 azerekeza muri ¼ cy’irangiza.

Tombola y’uko aya makipe  azahura muri ¼ ikazaba kuwa 16/12/2013 ku isaha ya saa sita z’amanywa.

 m_Amakipe yo mu Budage n’Ubwongereza yerekeje muri

Amakipe y’Ubwongereza n’Ubudage nta n’imwe yasezerewe mu matsinda

Icyagaragaye muri aya marushanwa ni uko amakipe yo mu Bwongereza no mu Budage yari mu matsinda nta n’imwe yasezerewe mu itsinda yari irimo. Muri Espagne ho ikipe imwe ikaba yarasezerewe muri 4 iki gihugu cyari gifite.

Share Button