Abafana ba Espoir FC ntibishimiye imisifurire y’umukino wabahuje na Rayon sport

K’umunsi wa gatandatu wa shampiona i Rusizi , rayon  sport yahatsindiye Espoir fc ibitego  2-1, wari  umukino warebwe n’abantu ugereranyije bagera mu bihumbi bitatu.  Ni abantu batari basanzwe bangana gutyo iyo andi makipe yabaga yasuye Espoir ariko nk’uko byagaragaye yaba rayon sport ndetse na Espoir zari zihafite abafana benshi bari baje kuzishyigikira.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi aho byari bigoye guhita umenya iri kurusha indi kuburyo bugaragara.  iki gice cya mbere cyenda kurangira Ndayisenga Fuad wa Rayon sport ubwo yari ageze murubuga rw’amahina yakorewe ikosa na Musabyimna Emmanuel bita Zidane wahise uhabwa ikarita y’umuhondo , maze umusifuzi yemeza ko haterwa penaliti yaje kwinjizwa neza n’umusore waranzwe n’amacenga menshi  Amissi cedrick hari k’umunota wa 43.

Mu gice cya kabiri k’umunota wa 55 ubwo umuzamu Shamiru batte wa Espoir fc yari ahagaze nabi, Ndayisenga Fuad yateye centré yijyanamo.  Umukino wahise uhindura isura kuko byagaragaraga ko espoir ishaka igitego, nibwo hasigaye iminota 4 ngo umukino urangire, Lomami yateye centré, maze abadefenseri ba rayon ntibumvikana batakaza umupira usanga Moringa wa losambo bita  Kéita ahagaze neza atera mu izamu adahagaritse Espoir iba ibonye igitego cyakunzwe n’aberebye uyu mupira..

Ariko abari ku kibuga ntibavuze rumwe ku misifurire by’umwihariko no kuri penality yahawe rayon sport. Twabanje kwegera abafana ba Espoir Fc batangaza ko umusifuzi yahereye kare aca intege abakinnyi babo. Kuri bo ngo iyi kipe yabo ihagaze neza k’uburyo yari gukina neza kdi ikihagararaho iyo umukino utayoborwa nabi.

K’uruhande rw’abafana ba rayon bo barishimira uko ikipe yabo yitwaye neza,ndetse ngo n’imisifurire yari iyo.

Mu mwaka ushize kuri iyi stade habaye imvururu  zitewe n’uko abafana batishimiye nano ne imisifurire ubwo Espoir fc yatsindwaga na Kiyovu igahanishwa gukina umukino wakurikiyeho stade ifunze. Ariko uyu mukino, uretse kuba wabonaga abafana batishimiye imisifurire, nta kindi kibazo cyagaragaye kugeza ubwo abasifuzi binjiye mu modoka itwaye abakinnyi ba rayon sport ari nayo yabasohoye muri stade.

Ruremesha Emmanuel niwe mutoza wa Espoir Fc nawe k’uruhande rwe ibyememezo byafatwaga n’umusifuzi byaramurenze.. Ariko muri rusange ngo abakinnyi be bitwaye neza.

Mugenzi we wa  Rayon spert  Didier Gomez da Rosa byabaye ngombwa ko tumusanga mu modoka yari itwaye abakinnyi kubera ukuntu abafana bari bamwuzuyeho, yatubwiyeko yashimishijwe no gutsinda ikipe nziza nka Espoir, kdi ngo baje  bagomba kwihorera kubyababayeho ubuheruka batsindwa na police.  Yanavuze ko abadefenseri be babanje guhura n’imbogamizi umukino ugitangira ariko ngo Arafat na Iddy babashije kubyitwaramo neza baziba icyuho cya hussein.

Kukibazo cya Jakeshi utaragaragaye kuri yu mukino bisa nk’aho uyu mukinnyi hari ibyo atumvikanyeho n’ikipe ye bigatuma yivumbura ntafatanye na bagenzi be urugendo rw’ i Rusizi.’Umutoza Gomez yirinze kugira byinshi amuvugaho, gusa ngo si byiza gutererana abandi. Naho Kubijyanye na papy kamanzi bivugwa ko yatorotse ngo ntagakuru ke baheruka.

rayon sport ubu iri kumwanya wa kane inganya amanota  13 na APR yo iri kumwanya wa 3. Espoir Fc gutsindwa umukino wa mbere bitumye ijya kumwanya wa 6 n’amanota 11 inganya na Police iri kumwanya wa 5.

Share Button