hatangijwe ku mugaragaro siporo kuri bose

Iki gikorwa cyatangijwe Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 4/10/2013, kikaba cyari ku rwego rw’intara y’amajyaruguru, cyabereye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Remera.

kikaba cyatangijwe n’urugendo rw’amaguru ruva ku icentre ya mukoto kugeza ku kibuga cya gasiza ari naho abaturage babashije gukora imyitozo ngorora mubiri.

Muri iki gikorwa kandi MINISANTE yaboneyeho no gutanga ubutumwa ku banya Rulindo bari bakitabiriye, aho basabwe kwitabira siporo kuko ifitiye umubiri wabo akamaro.kandi mu rwego rwo kuwufata neza bakaba basabwa guhora bayikora.

Kalisa Eduard, Umunyambanga uhoraho muri MINISPOC wari witabiriye iki gikorwa,we yavuze ko imikino ngorora mubiri  kuri bose ,ari kimwe mu bigize politiki y’imikino, aho bashishikariza abaturage gukora siporo,kandi abo bigaragara ko bafitemo impano bagakurikiranywa kugira ngo bayibyaze umusaruro.

Kalisa yagize ati “Siporo ni nziza niyo mpanvu tugerageza kuyunvisha abanyarwanda ,kandi bakamenya akamaro ka siporo mu kubaka ubuzima bwabo.Ikindi tuba dushaka kumenya abafite impano kugira ngo tubakurikirane bityo tubafashe kubibyaza umusaruro.”

Yakomeje avuga ko imyitozo ngororamubiri idasaba imyaka runaka ,ngo buri wese aba agomba kuyikora kuko umubiri we urayikeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yavuze ko iki gikorwa ari icy’ingenzi,ariko ko kuba batagihoramo ,biterwa n’imbogamizi z’imiterere y’akarere ka Rulindo.

Yavuze ko bafite ikibazo cy’ibibuga byo kuyikoreraho,ngo kuko n’ibihari usanga biri mu bishanga,bityo ugasanga bibangamye, ngo akaba yunva niyo babona ikibuga kimwe kiri ahantu heza byaba bihagije.

Yagize ati “ mu by’ukuri ibibuga ntibuze ariko ibyinshi biri mu bishanga ugasanga byuzuramo amazi.Turifuza ko na Rulindo yagira ikibuga kimwe cyiza kuko turashaka  kugerageza kujya dukora  imikino ngoraramubiri ijyanye n’imiterere y’akarere kacu.”

Mu rwego rwo guteza imbere imikino ngororamubiri kuri bose,ubu mu  karere ka Rulindo hagiye kubakwa ikigo cyo gutoza abana bakiri bato imikino ngororamubiri.

Iki gikorwa kikaba cyasojwe n’umukino wahuje abakozi ba MINISPOC n’abakozi b’akarere ka Rulindo,ukaba warangiye,abakozi b’akarere ka Rulindo batsinze ibitego bibiri ku busa bwa MINISPOC.