m_ababana n’ubumuga bazubakirwa ikibuga cyo kwidagaduriramo

Kugeza ubu ababana n’ubumuga bo mu karere ka Rulindo bagiye bagaragaza ko nabo hari ibyo bashoboye gukora bitandukanye nk’uko n’abandi batabana n’ubumuga bashobora kubikora.

Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibijyanye no kwiteza imbere bakora imirimo ibyara inyungu, ibindi ni ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro cyangwa se imikino,aho abamugaye bagiye bahabwa ibihembo by’uko batsinze mu mikino runaka baba bashoboye ijyanye n’ubuzima bwabo.

Ababana n’ubumuga muri aka karere,babashije kwishingira uruganda rukora buji ruherereye mu murenge wa Murambi,kandi rubasha kubafasha kuko bamwe muri bo bivugira ko bajyaga batungwa no gusabiriza mu masoko, none ubu ngo bakaba nta muntu ubana n’ubumuga muri uyu murenge ugisabiriza umuhisi n’umugenzi.

Ababana n’ubumuga kandi bajya mu bikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bikabasha kubagirira umumaro.

Ikindi bakora ni ikijyanye n’imyidagaduro,aho ababana n’ubumuga bagiye bagaragaza imyitozo ngororamubiri ishimishije,irimo gukina umupira,kubyina n’ibindi bibafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Akaba ari muri urwo rwego ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bugiye kububakira,ikibuga kizajya kibafasha  kwidagadura,iki kibuga kikazubakwa mu murenge wa Rusiga aho bita ku gashinge.

Iki kibuga ngo kikazatwara akayabo k’amafranga y’u Rwanda angana na miliyoni zigera kuri zirindwi,nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe ibikorwa by’ababana n’ubumuga  muri aka karere,Eugenie Mukamukesha.

Avuga ko akarere kabemereye ikibuga cy’imyitozo ngororamubiri y’abamugaye,kandi ko iki kibuga kizaboneka vuba ,ngo nk’uko ubuyobozi bwabibijeje.

Eugenie,akaba avuga ko iki kibuga nicyuzura kizafasha ababana n’ubumuga kwidagadura no kuva mu bwigunge,akenshi baterwa no kuba bafite ubumuga usanga butanashobora kuvurwa ngo bukire.

Yagize ati”Ubuyobozi bw’akarere bwatwemereye kutwubakira ikibuga kizafasha ababana n’ubumuga kuva mu bwigunge.Ibi bizabafasha no kunva ko igihugu kibitayeho,nk’uko kita no ku bandi bantu bose batabana n’ubumuga.”

Akomeza avuga ko abamugaye bose bo muri aka karere bazajya bagihuriramo ,kandi ngo umuntu azajya abasha kwidagadura bijyanye n’uko umubiri we ushoboye.

Kuri ubu muri aka karere ka Rulindo habarizwa ababana n’ubumuga basaga ibihumbi bitatu, abenshi muri bo bakaba babasha kugira icyo bakora kibateza imbere.

Share Button