m_Rayon Sport yatsindiye Amagaju iwayo ibitego bine ku busa

Ku munsi wa kane wa shampiyona, Rayon Sport FC yihereranye Amagaju FC yari ari mu rugo i Nyamagabe maze iyatsinda ibitego bine ku busa (4-0) kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/10/2013.

Ikipe y’Amagaju yagaragaje umukino mwiza ndetse mu minota 15 ibanza yahushije ibitego byasaga n’ibyinjiye, gusa Rayon Sport ntibyayibujije ko igice cya mbere gishira iyitsinze bibiri ku busa.

Mu gice cya kabiri Rayon Sport yaje kuyongeramo ibindi bibiri harimo kimwe cyatsinzwe mu minota y’inyongera umukino wenda kurangira.

Mu bitego byagaragaye muri uyu mukino kimwe cyatsinzwe na Ndayisenga Fuadi ibindi bitatu bikaba byatsinzwe na Samson Jakeshi.

Uyu mukino witabiriwe n’abantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye harimo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyanza akaba na perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC, umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène ndetse n’uw’akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre.

Share Button