Imikino ya shampiyona izajya irabanzirizwa

Mu rwego rwo kubaka umupira w’amaguru ushingiye ku bana, Ishyirahamwe ry’umupira w’amagauru mu Rwanda-FERWAFA ryatangije gahunda yo kujya hakinwa imikino y’amakipe y’abana mbere ya buri mukino wa shampiyona uzajya uba mu mpera za buri cyumweru.

Iyo gahunda yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/10/2013 aho mbere y’umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona uhuza Rayon Sport na Police FC kuri Stade Amahoro habanza gukinwa umukino w’abana ba Esperance de Remera bakina na Shining kuva saa saba z’amanywa.

Umukino wa shampiyona uhuza  Etincelles na Marine kuri Stade Umuganda i Rubavu  urabanzirizwa n’uw’abana batarengeje imyaka 16 b’ayo makipe, kimwe n’uza guhuza AS Kigali na Muhanga nawo ukaza kubanzirizwa n’uhuza abana n’ayo makipe kuva saa saba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mikino yindi ya shampiyona izaba ku cyumweru tariki ya 27/10/2013, mbere y’umukino uzahuza APR FC na Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,  hazabanza umukino w’abana ba Vision Youth bazakina n’ikipe y’abana b’ i Gicumbi.

Umukino wa Mukura VS na Esperance uzabera kuri Stade Kamena i Huye, uzabanzirizwa n’uzahuza abana ba Mukura  bazakina na Youth Development Center, naho uwa Musanze FC na Espoir i Musanze ukazabanzirizwa n’uw’abana ba Volcano Youth bazakina na Les Abeilles de Busogo.

Mbere y’uko Kiyovu Sport ikina n’Amagaju kuri Stade ya Mumena, hazabanza gukinwa umukino uzahuza abana ba Kiyovu Sport bazakina n’aba Centre de Gikondo kuva saa saba.

Mbere y’uko hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’abakuru, Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10, ikurikiwe na Musanze FC na Espoir FC nazo zifite amanota 10, ku mwanya wa kane hakaza AS Kigali ifite amanota icyenda, naho Etincelles ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota umunani.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma nta nota na rimwe yari yabona kugeza ubu.

Share Button