Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’umwaka wa 2014 wabereye kuri stade ya Muhanga, ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Mukura yatangiye shampiyona itsindwa ibitego byinshi 4-0.

Muri uwo mukino byagaragaye ko AS Muhanga ifite intege nkeya kubirebana n’ubusatirizi ariko na ba myugariro bayo bakaba bagihuzagurika, kuko ibitego 3 byaturutse kuburangare bwabo. Kuruhande rwa Mukura, yagerageje kwerekana umukino usukuye ndetse uryoheye ijisho cyane cyane kubakinira hagati.

Abakunzi b’umupira w’amaguru baravuga ko iyi shampiyona ishobora kuzagaragara mo itandukaniro rinini hagati y’amakipe, amwe akaba akomeye cyane andi yoroshye cyane kuburyo ibitego bishobora kuzarumbuka.

 AS Muhanga yanyagiwe na Mukura 4-0

Mukura (mumukara n’umuhondo) batsinze barusha cyane AS Muhanga

Umutoza wa AS Muhanga akaba yabwiye abanyamakuru ko agiye gukosora amakosa abakinnyi be bagaragaje ariko anatsindagira ko bakeneye umwataka aho bakiganira n’uwitwa Sina Jerome wahoze akina muri rayon sport nubwo bitaratanga ikizere cyinshi cyo kumwegukana.

Kaze Cedric utoza ikipe ya Mukura we asanga muri iyi shampiyona amakipe asanzwe akomeye azahura n’akazi gakomeye kuko ikipe ye yubatse bihagije. Uretse uwo mukino, muyindi yabaye rayon sport yatsinze Gicumbi 2-1, AS Kigali itsinda amagaju 2-0, Kiyovu inganya na Musanze 1-1, naho Etincelles inganya na Espoir 0-0.

Share Button