m_Andreas Spier yijeje APR FC gutwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro nyuma yo guhabwa amasezerano

Andreas Spier, Umudage utoza APR FC, yamaze kwizeza  ubuyobozi bw’iyo kipe ndetse n’abakunzi bayo ko nyuma yo  guhabwa amasezerano y’umwaka umwe agiye guharanira kubaha igkombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.

Andreas wari umaze iminsi atavuga rumwe n’ubuyobozi bwa APR kubera ko yatozaga iyo kipe ngo adafite amasezerano, yatangaje ko nyuma yo kuyahabwa ubu nta kindi kibazo afite uretse guharanira kwegukana ibikombe bibiri bikomeye mu Rwanda (icya shampiyona n’icy’Amahoro), kandi ngo abakinnyi afite asanga bazabimugezaho.

N’ubwo benshi mu bakinnyi ba APR FC bakiri batoya, Andreas asanga ari abahanga cyane ku buryo bazabasha guhangana n’andi makipe akomeye bakabasha kwegukana ibyo bikombe baheruka mu myaka ibiri ishize.

Andreas akigera muri APR FC yabanje gutoza abakinnyi bo mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyo kipe ndetse arigaragaza cyane, kuko benshi mu bakinnyi yatozaga bagaragaje ubuhanga bahita bazamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC.

Bidatsinze, ubuyobozi bw’iyo kipe bwaramuzamuye mu bumugira  umutoza mukuru wa APR FC,  yungirizwa na Eric Nshimiyimana  wayitozaga, ariko ntibamaranye  kabiri, kuko Nshimiyimana yahize asezera muri iyo kipe ajya gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Kuva yafata ikipe ya APR FC nkuru, Andreas ntabwo yigeze ahabwa amasezerano, ariko nyuma y’ibiganiro byinshi n’abayobozi b’iyo kipe, uwo mudage yahawe amasezerano y’umwaka umwe, azarangirana n’iyi shampiyona ya 2013/2014.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu kuri atandatu nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona. Urugamba rwo gushaka icyo gikombe yatwaye muri 2012, iyo kipe ya gisirikari izarukomeza ikina na AS Kigali kuri uyu wa gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali iheruka gitwara igikombe cy’Amahoro n’igikombe kuruta ibindi (Super cup), yo nyuma y’imikino ibiri ifite amanota atatu kuri atandatu.  AS Kigali yatsinze Amagaju mu mukino wayo wa mbere, ariko umukino wa kabiri itsindwa na Rusizi.

Umutoza wa AS Kigali Kasa Mbungo André avuga ko n’umbwo mu ikipe ye harimo abakinnyi batanu bafite imvune zizatuma badakina uwo mukino, ngo yizeye ko abandi bakinnyi afite bazitwara neza imbere ya APR FC.

Ni ku nshuro ya mbere aya makipe agiye guhura bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino, nyuma y’aho AS Kigali isezereye APR FC hitabajwe za penaliti mu mukino wa ½ cy’irangiza w’igikombe cy’Amahoro AS Kigali yaje no kwegukana itsinze AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Share Button