Mu gihe hakomeje kugaragara ikibazo cy’ibibuga by’imikino bikiri bikeya mu karere ka Ngororero, abagatuye ngo bakwiye kumva ko iyo atari inzitizi yo gukora siporo kuko ishobora gukorwa ku buryo butandukanye kandi ikagirira akamaro abayikoze.

 Muri gahunda ya siporo kuri bose (sport de masse, sport for all), leta y’u Rwanda  yemerera abakozi bayo amasaha y’ikigoroba inshuro imwe mucyumweru kugira ngo bakore siporo. Umukozi w’akarere ka Ngororero ufite siporo munshingano ze avuga ko urwo ari urugero ko buri muntu wese akwiye gukora siporo kuko ahatari ibibuga by’imikino hari ibindi bikorwa remezo babafasha nk’ibyumba by’amazu bakorerwa mo imikino imwe n’imwe, imihanda n’ibindi.

Kutagira ibibuga bihagije ntibikwiye kuba inzitizi zo gukora siporo

Abarezi n’abayobozi b’amashuli basabwa korohereza abanyeshuli mugukora siporo

Nubwo bisa n’ibigoye guhamagarira abatuye mu cyaro kwitabira siporo, bwana Twayigize Osee asanga abafite uburyo bwo guhura ari benshi nk’abakozi bakorera hamwe, amakoperative, abanyeshuri n’abandi bakwiye kuba urugero bikagera no kubataramenya akamaro ka siporo.

Kuba rero mu karere ka Ngororero ntabibuga bihagije by’imikino bihari ndetse bamwe mubakunda iyo mikino bakaba bakomeje kubigaragaza nk’imbogamizi, abaturage barasabwa gukoresha ubundi buryo bafite mugukora siporo kuko aribo igirira akamaro.

Tunezerwe Frederic, umuyobozi wa siporo yo mu mashuri mu karere ka Ngororero we asanga abanyu benshi bataramenya akamaro ka siporo kuko bayifata nko kwishimisha bityo utanezerewe akaba atagomba kuyikora cyangwa ikitwa igikorwa cy’abanyamurengwe.

Asanga abantu nkabo bakwiye kumva ko siporo ibafasha mubuzima bwabo kandi ko kutayikora ari ukwihima. Anavuga ko abarezi n’abarimu bagomba kujya bafasha abanyeshuri gukora siporo rusange badategereje icyumweru cyahariwe siporo kuri bose.

Share Button