Mumukino wa 1/4 cy’irushanwa ry’amakipe y’abatarabigize umwuga rigamije gushishikariza abaturage kuzitabira amatora y’abadepite, ikipe ya Les Onze du Dimache yongeye kwihanangiriza mukeba wayo MAGIC FC bahora bahangaye iyitsinda ibitego 3-0.

Ni umukino wari ishiraniro ndetse urimo ishyaka ryinshi wabanjirijwe n’imihigo kumakipe yombi ndetse bikanashyushywa n’ibinyamakuru bimwe na bimwe.

Mugihe, imikino irenge 5 amakipe yombi amaze gukina MAGIC itarabasha na rimwe gutsinda Les Onze du Dimanche bakunze kwita Inyeshyamba yari yiyemeje ko igiye gukuraho amateka mabi imbere y’inyeshyamba ndetse muguhiga abakanavuga ko badatsinze Les Onze batazongera kwitabira irushanwa yatumiwe mo dore ko amarushanwa yose aje ariyo iyegukana.

Gusa Magic ntibyayikundiye kuko abakinnyi ba Les Onze bagiye kuruhuka bamaze kubona ibitego 2 ndetse mugice cya kabiri bakabona n’icya gatatu. Ibitego byatsinzwe na Gasirabo Pierre watsinze 2 ndetse n’uwitwa Stven nawe wabonye igitego.

Agashya kagaragaye kuri uwo mukino ni ubwinshi bw’abafana ba Les Onze du Dimanche ndetse bambaye imyenda isa yanditseho ikipe yabo n’amazina kuri bamwe ndetse n’amabendera kuburyo wabonaga harimo ishyaka ryinshi nk’irijya rigaragara mumakipe akomeye.

 Les Onze du Dimanche yongeye gutsinda MAGIC FC

Bamaze gutsinda Magic byari ibirori bikomeye mumujyi wa Muhanga

Iyi mikino isifurwa n’abasifuzi babigize umwuga bomuri FERWAFA kugira ngo hirindwe kugaya imisifurire bitewe n’ubuswa izakomeza kuwa 8 Nzeri ubwo izaba igeze muri ½, Les Onze ikazahura na brigade ya 411 naho gereza ya Muhanga ihure na The Juniors.

Muri ayo makipe usanga mo abakinnyi bagacishijeho mumyaka yashize muri ruhago nka Muganza J Baptiste, Sebazungu Mbaga, Mudenge Janvier, Uwimana Fernand, Bisengimana Germain, Karahamuheto bita Karaha, Nzayisenga Desire n’abandi bakinnye mumakipe yo mukiciro cyambere mu Rwanda.

Ihangana rikomeye hagati ya Magic na Les Onze rikaba riterwa n’uko Les Onze yavutse ishinzwe na bamwe mubantu bavuye muri MAGIC, ariho havuye izina ryo kwitwa Inyeshyamba.

Ernest Kalinganire