Nyuma y’uko amakipe yo mucyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda akinnye imikino ya gicuti hamwe n’igikombe cyashyizweho na Rwanda Football Media, abafana b’amakipe amwe n’amwe batangiye kwibaza byinshi ku makipe yabo.

Nyuma y’umukino wa gicuti wahuje APR n’Amagaju kuwa 21 Nzeri uyu mwaka kuri stade ya Muhanga, amakipe yose akanganya 0-0, bamwe mubafana ba APR ntibishimiye uko ikipe yabo yitwaye muri uwo mukino, mugihe bafataga Amagaju nk’ikipe yo kurwego rwo hasi.

Kubwe, umufana wa APR utashatse ko tumuvuga amazina asanga ikipe ye nitongera imbaraga mumikinire yayo izahura n’ikibazo gikomeye kuko ayandi makipe yarebye yemeza ko akomeye kandi yazanye abakinnyi beza.

m_Icyo bamwe mubafana batekereza kumakipe yabo mbere y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere itangira

APR Yanganyije n’amagaju

Kuwa 17 Nzeri 2013, ikipe ya APR yari yanakinnye umukino wa gicuti na AS MUHANGA, yo itarabashije kwihagararaho kuko APR yayitsinze 3-0. Abakunzi ba AS Muhanga bemeza ko ikipe yabo ifite abakinnyi beza ndetse ikaba izi gutambaza agapira mukibuga, ariko bakayinenga ubusatirizi kuburyo kubona igitego biyigora cyane, ibitazayibera byiza igihe izaba itangiye shampiyona.

Kuruhande rwa Rayon Sport, abafana bayo basanzwe bazwiho kuba bagira ishyaka ryo kureba ikipe yabo bemeza ko ibyo yakoze umwaka ushize ishobora kongera ikabikora uyu mwaka igatwara igikombe cya shampiyona.

Gusa, Umusoni Jean Marie Philbert, umufana wa Rayon avuga ko mugushaka abakinnyi abayobozi n’umutoza bagomba gutekereza kumakipe rayon izakina nayo igihe izaba yasohokeye u Rwanda mumikino y’amakimpe yabaye ayambere iwayo, aho kugendera gusa kumakipe yo mu Rwanda.

Gusa nanone, itegeko ryo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bake bishobora kuba inzitizi yo kudashakira imbaraga z’ikipe mubanyamahanga. Abafana ba rayon bishimiye rutahizamu Kagere Meddy, Frasson Jakeshi ndetse na Cyubahiro Jacques bongewe mubusatirizi ariko ngo mumikino babashije kureba harimo igisa no kutumvikana no kwimana imipira bikaba bidakosowe byazateza ingorane.

Ikivugwa muri rusange ni uko amakipe yose yiyubatse kuburyo bugaragara ariko abafana twaganiriye ntiberura ngo bavuge niba batekereza ko shampiyona izaryoha cyangwa izabiha hagereranyijwe n’ubushize kuko ntabakinnyi benshi bavuye mumahanga, ari nabo bakunze kuzana imbaraga mumakipe.

Share Button