Francophonie

Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare  yatangiye  gusiganwa n’andi makipe y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, gusa izakina idafite Hadi Janvier wari kubafasha ariko akaba yarabuze uruhushya ‘Visa’ rumwemerera kuva muri Afurika y’Epfo ajya i Nice mu Bufaransa ahabera iyo mikino.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Jonathan Boyer avuga ko ikipe ye igizwe n’abakinnyi bakiri batoya yayizanye kugirango yiyongerere inararibonye ariko kandi ko ashaka no gutsinda iryo siganwa nubwo izakina idafite Hadi Janvier ukinira uwo mukino muri Afurika y’Epfo.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na , Rudahunga Emmanuel, Byukusenge Patrick, Nsengimana Jena Bosco, Bintunimana Emile na Ndayisenga Valens, irakina saa munani za Nice ikaza kuba ihanganye n’andi makipe bazenguruka ibice bitandukanye by’umugi wa Nice, bagasoza barangije intera ya Kilometero 180.

Umutoza wayo Boyer avuga ko abakinnyi bazahangana cyane n’abakinnyi bo mu Bufaransa, Maroc ndetse n’Ubusuwisi cyane, ariko ngo yizeye ko abakinnyi be bamaze kumenyera amarushanwa bazigaragaza.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda – FERWACY ryahisemo kohereza aba bakinnyi bakiri bato muri iri siganwa kugirango bakomeze kumenyera amarushanwa mpuzamahanga bitegura ‘Tour du Rwanda’ izaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

 Mu gihe aba bakinnyi bari mu mikino ya ‘Francophinie’ mu Bufaransa, abandi bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bari mu masiganwa atandukanye hirya no hino ku isi, abategura kuzitwara neza muri ‘Tour du Rwanda”.

Abrahama Ruhumuriza na Nathan Byukusenge bamaze iminsi mu isiganwa ‘Suiss Epic’ mu Busuwisi ndetse na Bonaventure Uwizeyimana uri mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Brazil, bakaba biyongera ku bandi baheruka kwitwara neza bakegukana umwanya wa mebere mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.