Davite Giancarlo ni we uyoboye mu isiganwa ry’amamodoka ‘Rwanda Mountain Gorilla’

Davite Giancarlo usiganwa mu mamodoka ku byangombwa by’u Rwanda, yiyongereye amahirwe yo kuba uwa mbere mu irushanwa ry’amamodoka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally”, nyuma yo kuba uwa mbere ku munsi waryo wa kabiri tariki 21/9/2013 ubwo basiganirwaga mu ntara y’Amajyaruguru.

Abazasiganwaga bakoresheje imihanda ya Muhanda – Ruli, Busoro- Muhondo , Mukoto-Rusasa  na  Kajevuba – Nduba. Iyo ntera yose ingana na Kilometero 174, Davite Giancarlo yayirangije akoresheje isaha imwe iminota 58 n’amasegonda 56.

Yakurikiwe na Yas Mangat  ukinira ku byangombwa bya Uganda, wakoresheje amasaha abiri, inota ibiri n’amasegonda 27, naho ku mwanya wa gatatu haza Fitidis Cristakis ukinira ku byangombwa by’u Rwanda we akaba yakoresheja amasaha abiri, iminota 14 n’amasegonda 19.

Giancarlo ukomoka mu Butaliyani, yari yaje ku mwanya wa gatatu ubwo isiganwa ryatangiriraga i Gahanga mu karere ka Kicukiro, aza inyuma ya Jas Mangat waje ku mwanya wa mbere, na Jassy Singh ukomoka muri Zambia waje ku mwanya wa kabiri.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian avuga ko isiganwa ry’uyu mwaka rizaba rikomeye cyane kuko ryahuruje ibihanganye bizanavamo umukinnyi wa mbere muri Afurika nyuma y’iryo siganwa.

“Uyu mwaka iri siganwa rirakomeye cyane kuko mu bakinnyi batatu bakomeye muri Afurika, barimo, uzabasha kuba uwa mbere muri ryo azahita yegukana umwanya wa mbere muri Afurika”.

Isiganwa rirasozwa kuri icyi cyumweru tariki ya 22/9/2013, abasiganwa bakaba bagomba kunyura mu mihanda ya Mukoto-Rusasa na Kajevuba – Nduba

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi 17 bakomoka mu Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya na Zambia.

Share Button