Abakinnyi bazitabira imikino ya Francophonie bakomeje imyitozo i MusanzeMu gihe habura iminsi 9 ngo irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (2013 Francophone Games) ritangire, ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ikomeje gukarishya imyitizo yitegura kwerekeza i Nice mu Bufaransa ahazabera iyo mikino kuva tariki ya 6-15/9/2013.

Ikipe y’igihugu aho iri ubu, igizwe n’abakinnyi batanu, imaze iminsi ikorera imyitozo mu kigo cy’imyitozo cya Musanze, ikazahava yerekeza mu Bufaransa tariki ya 3/9/2013.

Abakinnyi bari mu myitizo i Musanze ni Ndayisenga Valens, Byukusenge Patrick, Rudahunga Emmanuel, Nsengimana Jean Bosco na Bintunimana Emile

Hari kandi na Hadi Janvier ukina muri Afurika y’Epfo we akazahurira na bagenzi be mu Bufaransa.

Muri abo bakinnyi haziyongeraho Bonaventure Uwizeyimana ukina mu ikipe ya World cycling Centre muri Afurika y’Epfo, akazahurira nabo mu Bufaransa kuko muri iyi minsi yari ari mu irushanwa rya Tour de Rio muri Brazil.

Nathan Byukusenge na Abraham Ruhumuriza, bafite inararibonye mu mukino w’amagare, bo ntabwo bazitabira imikino ya ‘Francophonie’ kuko umutoza w’ikipe y’igihugu yahisemo ko bazitabira isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Suiss Epic’ kuva tariki ya 2-8/9/2013, bakaba bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 29/8/2013.

Uretse ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 20 yerekeje mu Bufaransa kwitegurirayo imikino ya ‘Francophonie’ hakiri kare, ikipe y’umukino w’amagare hamwe n’andi makipe ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo bose bazahaguruka i Kigali tariki ya 3/9/2013.

Mu mikino ya ‘Francophonie’ u Rwanda ruzahagararirwa mu mupira w’amaguru, mu mukino w’amagare, gusiganwa ku maguru, mu mbyino ndetse n’ubugeni.