Rulindo bamwe mu rubyiruko barasabwa kwiyambura umwambaro  w’ubwoko

Ikipe y’akarere ka Ruhango ikina n’iya minisiteri y’inganda n’ubucuruzi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Franançois Xavier arashashikariza abaturage gukora siporo n’imyitozo ngororamubiri, kuko bizabafasha kwirinda indwara zimwe na zimwe, bityo bagahorana ubuzima bwiza.

Ubu butumwa yabutanze ku mu mpera z’icyumweru dushoje nyuma y’umukino wahuje ikipi y’umukino wa Volleyball y’akarere mu bagabo n’ikipi ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’akarere ka Ruhango, ukaba warangiye ikipi ya minisiteri y’ubucuruzi n’inganda itsinze ikipi y’akarere amaseti atatu kuri abiri.

Nyuma y’umukino habayeho umwanya muto w’ubusabane, maze uwaje ayoboye ikipi ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Uwitonze Jean Louis, ashimira akarere ka Ruhango ku butumire kabagejejeho, maze agaragaza ko uyu mukino ari intangiriro y’ubufatanye hagati y’izi nzego zombi.

Ati “Uyu mukino ni intangiriro y’ubufatanye muri gahunda nyinshi”. Yanaboneyeho gutumira ikipi y’akarere ka Ruhango mu mukino wo kwishyura, itariki uzaberaho ikazamenyekana mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’akarere mu ijambo rye, yashimiye ikipi yatsinze, ariko ashima cyane minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kuba yitabiriye ubutumire, mu gihe ikipi ya Volley Ball y’akarere ka Ruhango ari ikipi ikivuka, kuko uyu ari umukino wayo wa kane ikinnye.

Yashimye umukino iyi kipi yagaragaje, avuga ko utanga icyizere, ariko asaba abakinnyi gukaza imyitozo, kugira ngo babashe gukosora amakosa yagaragaye.

Yabasabye kandi kuzirikana ko buri mukino bakinnye ari umwanya mwiza wo gukopera ubuhanga n’ubunararibonye bw’ibikipi bakina.

Yashoje yifuza ko ubufatanye bwifuzwa n’impamde zombi butagarukira mu mikino gusa, ahubwo bukaba umwaya wo kunoza no kwihutisha gahunda zose minisiteri ihuriyeho n’akarere.

Ikipi ya Volley ball y’abagabo y’akarere ka Ruhango yatangiye muri gahunda isanzwe ya siporo yo ku wa gatanu nyuma ya saa sita.

Kuri ubu, akarere gahereye kuri uwo mwanya wahariwe siporo, kakaba gafite gahunda yo gushishikariza abantu bose gukora siporo n’imyitozo ngororangingo kugira ngo babashe kwirinda indwara zimwe na zimwe no kugira ubuzima bwiza.

Share Button