ASCOMU (Assiciation de Sport Corporatif de Muhanga), ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibigo n’amakipe y’abakuze mu mujyi wa Muhanga ryatangijwe Kumugaragaro kuri uyu wa 21 Nyakanga, 2013.

Mukuritangiza kumugaragaro, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga bwana Uhagaze Francois akaba yaragize ati “nta mujyi ukonje kandi ufite abantu benshi babuze ikibahuza”. Ibi yabivugiye ko umujyi wa Muhanga uri mumijyi 5 yo mu turere yatoranyijwe kungiriza umujyi wa Kigali (Villes secondaires) hamwe n’imijyi ya Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.

Muhanga Batangije ishyirahamwe ry’imikino y’ibigo n’abakuze

Imikino yatangiranye ishyaka ryinshi

 Imikino yo gutangiza kumugaragaro iryo shyirahamwe ikaba ifite intego yo gushishikariza abaturage kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, ariko ubuyobozi bw’akarere bukaba bwizeza ko irushanwa rizahoraho.

Umujyi wa Muhanga ugaragara mo amakipe menshi yiganje mo ay’umupira w’amaguru ariko hakaba n’abakina imikino y’intoki ndetse n’imikino ngororamubiri. Nubwo ishyirahamwe ryatangiranye n’amakipe y’umupira w’amaguru, ngo zizagukira no muyindi mikino.

Mugutangiza ASCOMU, amakipe 10 niyo yitabiriye irushanwa ariyo, Les Onze du Dimanche, MAGIC FC, Horizon FC, Brigade ya 411, Ikipe y’akarere ka Muhanga, Gereza ya Muhanga, COTRAVEMOMU y’abamotari, GISOKOZO y’abakora muri salons de coiffure, Don Bosco hamwe n’iyitwa The Juniors.

Batangije ishyirahamwe ry’imikino y’ibigo n’abakuze

“nta mujyi ukonje kandi ufite abantu benshi babuze ikibahuza” Uhagaze Francois.

 Kimwe mubyaranze ukwemererwa kw’ayo makipe ni uko hafatiwe kumyaka 25 ndetse abakinnyi bakaba bavuka, bakorerera cyangwa bazwi mu mujyi wa Muhanga no mumakipe yabo, ibyo bikaba byaratumye amakipe amwe asezererwa.

Mumikino 2 yatangije iryo rushanwa yaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi migitondo na nimugoroba, Horizon yanganyije na MAGIC 1-1 naho Brigade ya 411 inyagira COTRAVEMOMU ibitego 5-0. Bwana Uhagaze avuga ko nubwo akarere gafite inshingano yo kwita ku ikipe yako ya AS Muhanga yo mucyiciro cya mbere, bitazabangamira inkunga izagenerwa ASCOMU.

Share Button